RFL
Kigali

Prince Harry yahishuye ko umuryango utari kumubabarira iyo avuga byose muri 'Spare'

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:16/01/2023 1:23
0


Prince Harry yatangaje ko hari byinshi bitavuzwe mu gitabo 'Spare', kubera ko Se na mukuru we batari kuzigera bamubabarira.



Prince Harry yahishuye ko yari agifite byinshi byo kuvuga byakuzura "Ibitabo bibiri", ndetse ko hari byinshi atashyize mu gitabo 'Spare' kubera ko atifuzaga ko Isi ibimenya. 

Prince Harry yahishuye ko hari byinshi atavuze muri Spare kuko umuryango we utari kuzamubabarira

Spare yasohotse muri iki cyumweru, ndetse ica agahigo ko kuba igitabo cyagurishijwe cyane kitari inkuru mpimbano mu byigeze kubaho mu Bwongereza.

Iki gitabo kigaragaza urutonde rurerure rw'ibibazo byibasiye umuryango w'Ibwami, ihungabana yatewe n'urupfu rwa nyina, urugamba rwo kurwana n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bwitaruye yabayemo mbere yo guhura na Meghan, no guhagarika umubano n’abagize umuryango we.

Mu kiganiro na Bryony Gordon ukorera Daily Telegraph wamusanze California, Prince Harry yamubwiye ko "Atari agamije gushyira hasi Ibwami", ahubwo ko "Agerageza kubakiza ubwabo".

Spare yaciye agahigo ko kugurwa n'abantu benshi mu gihe gito mu Bwongereza

Harry yavuze ko hari amakuru yahishuriye umwanditsi we utazwi JP Moehringer, ariko atashoboraga kuyashyira mu gitabo cye. Yagize ati "Byashoboraga kuba ibitabo bibiri", akomeza avuga ko yandika bwa mbere byari impapuro 800, akazigabanya zikaba 400.

Yakomeje avuga ko bitari gushoboka kuvuga amateka ye adashyizemo abagize umuryango we "Kubera ko babigizemo uruhare rukomeye, kandi nanone kubera ko mugomba gusobanukirwa imico n'imiterere ya buri wese muri iki gitabo.

Ariko hariho ibintu bimwe na bimwe byabaye, cyane cyane hagati yanjye na mukuru wanjye, ndetse mu buryo bumwe hagati yanjye na data, ntashaka ko Isi imenya. Kubera ko ntekereza ko batazigera bambabarira."

Prince Harry yongeyeho ko yifuza kongera kwicarana n'umuryango we bakagirana ibiganiro, ndetse bagasaba imbabazi umugore we. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND