RFL
Kigali

USA:Trump Organisation yahamwe n'ibyaha 17 kubera kunyereza imisoro mu myaka 15

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/01/2023 21:42
0


Kompanyi ya Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha 17 kubera kunyereza imisoro, itegekwa kwishyura akayabo.



Urukiko rwa Manhattan rwo mu mujyi wa New York nirwo rwahamije ibyaha 17, ikigo cy'ubucuruzi cy'uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Urwo rukiko rwategetse ko iyi kompanyi yitwa Trump Organisation yishyura miliyoni n'ibihumbi 610 y'amadorari y'Amerika kubera guhanwa n'icyaha cyo kutishyura imisoro.

Urukiko rwahamije “Trump Organization” ibyaha 17 birimo ibyo gucura umugambi wo kutishyura imisoro no gukoresha impapuro mpimbano. Iyi kompanyi yahamijwe ibyaha kubera kumara imyaka 15  yose itishyura imisoro n'amahoro.

Trump Organization ni kompanyi ishinzwe ibigo by’ubucuruzi bya Trump birimo amahoteli yo mu rwego rwo hejuru n’ibibuga by’umukino wa Golf. 

Urukiko rwahanishe kompanyi ya Trump igihano kinini gihabwa abanyereje umusoro giteganywa n'amategeko mu gihe abunganiraga Trump Organization muri urwo rubanza bari basabye urukiko  kutabaca mande arenze miliyoni imwe n’igice y'amadorari y'Amerika.

Umucamanza amaze gutangaza igihano, abanyamategeko bunganira Trump organisation, bahise  basaba kuzishyura nyuma y' iminsi 30. Nyamara umucamanza yabategetse mu minsi 14.

Trump organisation yatangaje ko ibi byaha ishinjwa ntabyakozwe ahubwo urubanza rwabayeho kubera inyungu za Politike.

Kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023 uru rukiko rw’i Manhattan rwahamije icyaha Allen Weisselberg wari umukozi wa Trump, rumukatira gufungwa igifungo cy' amezi atanu. 

Weisselberg yamaze imyaka 50 muri Trump Organisation ayoboye urwego rushinzwe gucunga umutungo wa Trump organisation. Ni we muntu rukumbi ku giti cye warezwe muri uru rubanza.

Uyu mukozi wa Trump organisation yiyemereye icyaha, avuga ko ari we ubwe wakoraga ku buryo imisoro itishyurwa. Yahawe igihano cyoroheje kuko yemeye kuba umutangabuhamya mu rubanza rwa Trump Organisation. Ubwo yageraga mu rubanza yemeye uruhare rwe ku byaha byo kunyereza umusoro.

Donald  Trump muri ibi bihe ntiyorohewe kuko umushinjacyaha mukuru wa leta ya New York, Laetitia James, akurikiranweho kubeshya ku bijyanye n'imitungo ye no  kuyobya amabanki. 

Ikirego yakigejeje mu rukiko asaba ko rutegeka ko Trump n’abahungu be batatu kutazongera kuyobora ikigo cy’ubucuruzi icyo ari cyose muri New York no kubaca amadolari atari munsi miliyoni 250 y'amadorari y'amerika. Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzaba mu Ukwakira uyu mwaka.


Inkomoko: American press ( AP)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND