RFL
Kigali

Kanombe: Amateka n'imihigo ya Helubana choir yahoze yitwa Abahetsi ibarizwamo abahoze muri Kiliziya Gatorika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2023 1:50
0


Helubana choir ni ryo zina rishya rya korali yahoze yitwa Abahetsi ya ADEPR Rwimbogo muri Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni korali ifite amateka yihariye dore ko ibarizwamo bamwe mu bahoze muri Kiliziya Gatolika bafashe umwanzuro wo kujya mu Barokore kubera iyi korali yabakoze ku mutima.



Ku cyumweru tariki 08 Mutarama 2023 ni bwo habaye umuhango wo gutangaza izina rishya ry'iyi korali yari isanzwe yitwa Abahetsi. Ni mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri ADEPR Rwimbogo kuva saa Saba z'amanywa. Byari ibyishimo bikomeye ubwo aba baririmbyi bahabwaga ku mugaragaro izina rishya rya "Helubana choir" bakava ku kwitwa "Abahetsi choir".

"Turifuza ko ari korali yagera ku ruhando rw'amakorali avuga Imana, agatumirwa akaryoha hirya no hino kuko ubu dufite n'ubushobozi bwo kuyigurira ibikoresho byose bikwiye korali" - Harerimana Aphrodis, Perezida w'Abaterankunga ba Helubana choir usanzwe ari umuririmbyi muri Korali Itabaza ya ADEPR Bibare, yamamaye ku ndirimbo "Ifoto y'Urwibutso".

Mpakaniye Phocas uri mu bayobozi ba Helubana choir, yavuze ko iri zina ryabo barihawe n'Imana. Mu kurishaka, bifuzaga izina ridafitwe na korali iyo ari yo yose mu Rwanda. Bashatse amazina 20 batoranyije bo ubwabo, bza guhitamo atatu bagomba gukuramo rimwe. Baje kujya mu masengesho, ariko igitangaje Imana ibaha izina Helubana ritari mu mazina atatu bari bahisemo.

Bahawe izina rya Helubana bisobanura "Umubavu Mwiza Uhumura Neza", rikaba rikomoka mu Kuva 30: 34. Yavuze ko hari igihe abacuranzi babo bajyaga bababwira amagambo yabababazaga iyo babaga baje kubacurangira, bakaba baravugaga ngo "tujye gucurangira abahetsi", ibintu byahuraga n'imvugo yumvikana nabi ivuga ngo gucurangira abahetsi. 

Yadusangije amateka y'iyi koralim avuga ko yayigiyemo ari kumwe na bagenzi be bari baturutse i Nyamasheke mu Burengerazuba baza muri Kigali ariko ari abayoboke ba Kiliziya Gatorika, biza kuba ngombwa ko "tuza kumva dufashijwe tujya mu Itorero rya ADEPR, tubijyamo". 

Aragira ati 'Iyi korali rero ivukira mu cyumba cy'amasengesho cyo twasengagamo muri karitsiye. Mu by'ukuri tuza gukomeza gusenga, Imana iza kuvuga ko icyo cyumba icyise Abahetsi kugira ngo kijye giheka umurimo w'Imana". 

Uko bari 11 baje kumva ari na byiza ko banyuzamo bakajya baririmba mu gihe babaga barimo gusenga. Kuko bari kumwe n'abo muri ADEPR bajyaga baririmba indirimbo zabo bakumva ziri kubaryohera, baza kwanzura gutangiza itsinda rinini bakajya bafatanya kuziziririmba, ati "Tubona birabaye tubona yabaye korali".

Avuga ko baje kujya muri ADEPR Rwimbogo irabakira, bemererwa kuba abakristo muri iri torero ndetse banemererwa kuririmba muri iyi korali yatangiye nta zina ifite ariko nyuma ikaza kwitwa korali Abahetsi, ariko magingo aya naryo ikaba yamaze kurihindura ubu ikaba yitwa Helubana. Ati "Uyu munsi turashima Imana ko twabaye korali ihamye, twiswe izina rya Helubana". 

Helubana choir niryo zina ryabo rishya


Bakoze ibirori bikomeye mu kwitwa izina rishya


Barayifuriza kuba korali ikomeye mu gihugu

Korali Helubana ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rwimbogo

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND