RFL
Kigali

Umutesi Olive yashyize hanze indirimbo nshya "Ubugingo" anavuga imihigo ye mu 2023 - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2023 15:42
1


Olive Umutesi waririmbye "Ubana Gute" y'ubutumwa bushishikariza abantu kubana na bose mu mahoro, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ubugingo" anavuga imihigo afite muri uyu mwaka mushya wa 2023.



Aganira na inyaRwanda, Olive Umutesi yavuze ko 2023 afite ingamba zo gukora cyane mu 2023 agamije kuzana benshi kuri Kristo abinyujije mu ndirimbo. Yongeyeho ati "Ikindi uyu mwaka mushya mbafitiye ubutumwa bwiza butandukanye, no guhumuriza imitima ibabaye, ikindi ngomba gukora cyane ubwami bw’Imana bukaguka". 

Umutesi w'impano itangaje yabengutswe na kompanyi yo muri Amerika yiyemeje kumufasha mu muziki we, yasobanuye ko yanditse "Ubugingo" mu rwego rwo kwibutsa abatuye Isi agaciro bafite mu maso y’Imana kuko yabakunze ikabaha umwana wayo w'ikinege akababazwa ku bwabo. 

Uyu muramyi umaze gukora indirimbo 6 akaba umukristo muri Nazarene Church Remera, yasoje ashimira buri wese ushyigikira umurimo akora, ati "Imana ibahe umugisha nanone nkomeza kubasaba kunshyigikira ni mwe mbaraga zanjye murakoze".


Olive Umutesi afitiye uruhisho abakunzi be mu 2023


Ni umuramyi w'umuhanga cyane uri mu bagezweho 


Amaze gukora indirimbo 6 mu gihe gito amaze mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "UBUGINGO" YA UMUTESI OLIVE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valens1 year ago
    Akomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND