RFL
Kigali

Angelica yavuze ku ndirimbo ye "Yambi" yatuye buri wese ukunda guhoberana-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/01/2023 12:50
1


Niyigena Angelique [Angelica] ukora umuziki mu njyana Gakondo, yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo yise "Yambi" yatuye abantu bose bakundana by'umwihariko abakunda guhoberana.



Mu mwaka wa 2021 ni bwo Angelica yaherukaga gushyira hanze indirimbo ari nayo ya mbere. Ni indirimbo yise "Amatage" y'ubutumwa bwuje urukumbuzi buri umwe yagenera uwo akumbuye cyane. Kuri ubu azanye indirimbo nshya "Yambi" y'umuntu ukunda guhoberana.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Angelica w'impano itangaje mu njyana Gakondo ndetse utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we ukurikije imyandikire ye n'ijwi rye ryiza, yavuze ko "Yambi" ari inkuru mpamo, akaba yarayandiye inshuti ye ikunda guhoberana, ayitura buri wese ukunda guhoberana na cyane ko avuga ko bigira ingaruka nziza.

Ati "Yambi ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo nayanditse mu 2020, ni umuntu w'inshuti yanjye akunda guhoberana cyane, nayanditse ari mu buryo bwo kubwira abamukunda ko ari ingenzi kuri we mu buryo butandukanye. Ikindi mbona ari Ibintu biri rusange abantu bakunda gukora haba mu kuramukanya n'ibindi".

"No mu bushakashatsi bivugwa ko guhoberana bigira ingaruka nziza ku buzima..hahahh!" Arakomeza ati "Nagiye nkomeza kubona abantu batandukanye babikunda by'umwihariko bintera imbaraga zo kuyivana mu nyandiko nkoramo indirimbo".

Mu ndirimbo ye 'Yambi' aterura agira ati "Impano imwe mu zindi wahora umuha, ibyishimo by'umutima wamuha, ibyiyumvo biwunyura. Reka nkumenere ibanga ry'uko uzamukunda ukuzuza ibyishimo mu mutima we, uzamukunde umukundwakaze kandi ntuzibagirwe n'iki ni ingenzi: 'Akunda guhoberwa, ni mu bya mbere, shenge uzabimukorere azagushimira'".

Angelica ni umukobwa wasoje Kaminuza, akaba avuka mu Karere ka Ruhango, ubu atuye i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko yisanze akunda cyane injyana Gakondo binamusunikira gukora indirimbo muri iyi njyana. Yishimira cyane urukundo akomeje kwerekwa mu muziki amazemo igihe gito.

Uyu mukobwa avuga ko hari abahanzi benshi afatiraho urugero nk'uko abyivugira muri aya magambo, ati "Nigira ku bahanzi benshi pe! Urugero Cecile Kayirebwa, Mariya Yohani, Nyakwigendera Kamaliza, Clarisse Karasira n'abandi cyane ko nkunda kumva indirimbo zabo".


Angelica yakoze indirimbo "Yambi" yashibutse ku nkuru mpamo y'inshuti ye


Angelica, amaraso mashya mu njyana Gakondo

REBA INDIRIMBO YE NSHYA YISE "YAMBI"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitw ivete 1 year ago
    Mwampaye videw





Inyarwanda BACKGROUND