RFL
Kigali

Jado Kelly yavuze ku ndirimbo "Yahweh" yakoranye na Gaby Kamanzi yise umuramyi w'icyitegererezo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2023 20:12
0


"Yahweh" niyo ndirimbo nshya ya Jado Kelly ukorera umuziki mu Bufaransa. Yayikoranye na Gaby Kamanzi afata nk'icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Jado Kelly atangira yifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 abantu bose by'umwihariko abakunzi b'umuziki wa Gospel. Yavuze "Yahweh" ari izina ry'Imana risobanura mu Cyongereza ngo "He Brings into Existence Whatever Exists” (Yahweh-Asher-Yahweh)" [Aha kubabo ibiriho byose].

Aganira na inyaRwanda, Uwimana Jean de Dieu [Jado Kelly] ukunzwe mu ndirimbo "Tuza", yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Yahweh" yayanditse ari mu kanya ko kuramya asabana na Mwuka Wera aryoherwa na "présence y'Imana", aririmba, atekereza ku guhambara kw'Imana, atekereza ibikobwa bikomeye yakoze.

Arakomeza ati "Ukuza mu isi kwa Yesu Christ, ugupfa no kuzuka kwe ibyo byose bituma numva Uhoraho ahambaye, akwiye guhimbazwa ibihe n'ibihe. Rero ni bwo natangiye kwandika mpereye kuri iri zina ry'Imana "Yahweh" kuko ikura mu mukungungu igashyira hejuru;

Ihembura imitima y'abihebye ikabaha ihumure, yomora ibikomere by'imitima yihebye agatanga amahoro, mu magambo agize iyi ndirimbo yerekana ko Kristo muri twe ari we byiringiro by'ubwiza kandi ni we waje ari umucyo w'ubugingo kugira ngo njye nawe tuvirwe n'uwo mucyo tubeho".

Jado Kelly yashimiye byimazeyo Gaby Kamanzi wemeye ko bakorana indirimbo. Bayikoranye ubwo Gaby yari i Burayi mu mezi ashize muri gahunda z'ivugabutumwa. Yamwise umuramyi w'icyitegererezo. Ati "Ndashimira cyane Gaby Kamanzi, cyane bimvuye ku mutima kuko ni umuramyi w'icyitegererezo, ukorera Imana aciye bugufi cyane kandi atinya Imana".

Yasobanuye uko bahuye n'uko bahuje bagakorana indirimbo. Ati "Mbere y'uko duhurira i burayi, twabanjye gupanga gukorana indirimbo ariko dutegereza igihe gikwiriye igihe gishyitse aza Europe muri France ni bwo twabishyize mu bikorwa".

Kelly uririmba anicurangira gitari, ibintu bishoborwa na bacye, yavuze ko bahawe ikaze na Producer Bill Gates Mulumba nyiri Gate Sound Production, batangira umushinga, hanyuma "dutegura Clip Vidéo", nayo ikorwa na UA Studio ihagarariwe na JP. Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuboneka kuri shene ye ya Youtube yitwa Jado Kelly.

Uyu musore umaze igihe gito cyae mu muziki, arashimira buri umwe wese ukomeje kugira uruhare mu muziki we. Ati "Ndashimira abantu bose bakomeje kunshigikira kuva nsohoye indirimbo ya mbere nakoze yitwa "Tuza", kugeza ubu ntangazwa cyane n'urukundo mukomeje kunyereka. Uwiteka akomeze abasetse, abatangarishe ibyiza. Murakoze".

Jado Kelly ni umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles. Ni umuhanzi utari mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa izina rye ni rishya mu itangazamakuru, dore ko atakunze gukorana naryo.

Usibye kuba ari umuhanzi ku giti cye, asanzwe ari n'umuramyi uyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worshiper Leader) mu rusengero asengeramo ubu i Burayi, ndetse n'aho yasengeraga akiri mu Rwanda.

Asobanura urugendo rwe mu muziki agira ati "Natangiye umuziki muri 2007 ntangirira aho nasengeraga mu itorero rya Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba aho nari umwe mu ba worshiper leaders. Ariko natangiye gukora indirimbo zanjye bwite muri 2016 aho natangiriye ku ndirimbo yitwa 'Africa rise and shine' yakozwe n'aba producer muri version 2.

Asobanura ko Version imwe yakozwe na Producer Peter, ayiririmbana n'umuramyi witwa Ndekezi Claude, Worshiper leader muri Azaph Rubavu. Indi version yakozwe na producer Vincent wigishaga umuziki ku Nyundo, ikaba yararirimbwemo na Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana.

Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo eshatu, gusa ntabwo zamenyekanye. Mu gusobanura impamvu izo ndirimbo zitamenyekanye, uyu muhanzi yagize ati "Ntabwo nazi 'partager' [kuziha abantu], ubu ni bwo ndimo kuzivugurura kugira ngo nazo zize guhembura imitima". 

Kuva yihaye gahunda ifatika mu muziki, hashize umwaka umwe, akaba amaze gukora "Tuza" na "Yahweh" n'izindi yasubiyemo nka "God with Us". Arateganya ibikorwa binyuranye muri uyu mwaka wa 2023 birimo ibihangano bishya n'indi mishinga inyuranye.


Jado Kelly akomeje kwereka urukundo mu muziki


Jado Kelly yavuze ko Gaby Kamanzi ari umuramyi w'icyitegererezo


Yashimye cyane abakomeje kumwereka urukundo


"Yahweh" ni indirimbo ya Jado Kelly Ft Gaby Kamanzi


Jado Kelly yagize umugisha wo gusangira 'stage' na Gaby Kamanzi afata nk'icyitegererezo


Jado Kelly ni umuramyi wo kwitega

REBA INDIRIMBO "YAHWEH" YA JADO KELLY FT GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND