RFL
Kigali

Abarenga ibihumbi 2 bamaze gutora! Amatora ya Bright Generation Awards ararimbanije

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:13/01/2023 16:16
0


Amatora mu irushanwa rya Bright Generation Awards, akomeje gukorwa hatorwa bamwe mu bantu babarizwa mu bice bitandukanye by’ubuhanzi nk'abakinnyi ba filime, abasizi, abanyarwenya, abahanzi n'ababyina imbyino zigezweho.



Ku ya 1 Mutarama 2023 ni bwo amatora yatangiye, akaba azarangira kuya 31 Mutarama 2023. Gutora bikorerwa ku rubuga rwa www.events.noneho.com kuri inyaRwanda [KANDA HANO UTORE]. Abazahiga abandi muri iri rushanwa bazahabwa igihembo kiswe "Bright Generation Award".

Bimwe mu bizatangwa nk'ibihembo harimo igikombe, guhabwa akazi ko kwamamariza ibigo bitandukanye, gukorerwa amajwi n'amafoto bitewe n'ubuhanzi uwatsinze asanzwe akora.

Iri rushanwa rigamije kuzamura impano z’abantu zikava ku rwego rumwe zijya ku rundi mu buryo bw’ubumenyi n’amikoro ndetse no kwagura isoko ry’ibihangano nyarwanda.

Nkuko bigaragara, kugeza ubu amajwi yose hamwe angana na 2,144.

Akana Nkemurampaka kazicara nyuma y'amatora kugira hareberwe hamwe abatsinze hagendewe ku majwi bazaba babonye. Hazarebwa kandi n'imikorere bagaragaje mu gihe bamaze mu buhanzi.

Nk'uko byavuzwe n'umwe mu bahagarariye iri tsinda ritegura ibi bihembo bya "Bright Generation Awards", yavuze ko azaba ari umwanya mwiza wo kuzamura impano z'aba bahanzi.

Yagize ati "Dufite inshingano zo gushyigikira abahanzi bacu tubatora, kandi tukabafasha kuzamuka bakamenyekanisha ibihangano byabo."

Uru ni urutonde rw’abari guhatanira amajwi uko bakurikirana

Mu bakinnyi ba filime bari muri aya matora, uwitwa Annet uzwi muri filme "Urugo rwanjye", niwe uri ku mwanya wa mbere.


Annet (Urugo rwanjye)

Mu gisata cy’abanyamuziki ufite amajwi menshi yitwa Kwizera Olivier


Kwizera Olivier ubarizwa mu banyamuziki

Inkindi Nadine Aisha mu gisata cy’abanyarwenya ni we uri ku mwanya wa mbere aho arusha abandi amajwi


Umunyarwenya Aisha ari ku mwanya wa mbere

Bugingo Alice Lenzy uri mu gisata cy’ubusizi, aza ku mwanya wa mbere ndetse arusha abandi amanota

  

Linzy umwe mu basizi ari gutorwa ku bwinshi

Mu gisata cy'imbyino zigezweho uyoboye mu majwi ni Brinella


Brinella ubyina imbyino zigezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND