RFL
Kigali

Moriah Choir ya Shiloh Prayer Mountain yamuritse Album ya kabiri yitwa "Abakomeje Urugendo"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2023 8:18
0


Korari Moriah ikorera umurimo w'Imana mu Itorero Shiloh Prayer Mountain riyobowe na Biahop Olive Murekatete, yashyize hanze Album ya kabiri y'indirimbo umunani yiswe ABAKOMEJE URUGENDO.



Moriah Choir yavutse hashize imyaka 12, ubwo itorero ryatangiraga rikorera i Nyamirambo, abakristu barimo ububyutse bukaze, bitoranyamo abaririmbyi, iba itangiye ityo.

Ni korari yarangwagamo abatishoboye benshi, ubwo wababonaga mu myambaro y'imipira ya "Turwanye Malaria", "Twirinde SIDA", "Dukoresha udukingirizo" na "MTN Tubitayeho" n'indi myinshi, harangwagamo abagore bacuruza agataro, n'utundi duciriritse kugira ngo babashe kubaho.

Iyo korari irashima Imana, ubu magingo aya nta mukene ukirangwamo kubera bishingiye itsinda ryo kwiteza imbere ubu bakaba baratangiye uruganda rw'amasabuni. Ubu bahagaze neza.

Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Ikirenga wa Moriah choir, Pastor Chantal Uwamwezi, yashimiye Itorero ryababaye hafi, rikabakomeza, bikabatera imbaraga yo gusohora album ya mbere y'amajwi ndetse na video bikaba byaratumye icyizere ko bashoboye kizamuka bakaba bageze kuri album ya kabiri.

Bishop Oliva Umushumba Mukuru wa Shiloh yagize ati, "Mu itangiriro wabonaga nta cyizere ko iyi korari izabaho kuko hari iyi yasenyutse burundu, ariko ikongera ikazuka. Twabonaga Moria rwose wapi...ariko rero ku bw'umugambi w'Imana yo yabahamagaye dore ibakoresheje iby'ubutwari".

Yatanze umunota umwe wo kwibuka umwe wabavuyemo akitaba Imana wari n'umuhanga cyane mu kuririmba.

Igitaramo cyamurikiwemo iyi Album, cyabaye ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, kibaba cyarimo imbaraga z'Umwuka Wera. Korari Moriah yaserutse yambaye neza cyane. 

Muri cyo gitaramo hagaragayemo Shiloh worship team, Shiloh choir ndetse na Voice of Angels. Iki gitaramo cyayobowe na Rev. Numa nawe wungirije umushumba mukuru muri Shiloh. Igitaramo cyasojwe no gusangira umutsima no gushimira abakristu batandukanye bababaye hafi.


Bishimiye gushyira hanze Album ya kabiri


Bakase umutsima mu kumurika ku mugaragaro Album yabo ya kabiri


Bishop Olive Murekatete yashimye Moriah ku rwego igezeho


Rev. Alain Numa niwe wayoboye iki gitaramo


Valentine Uwingabire umuyobozi wa Moriah Choir

Bishop Oliva Murekatete hamwe n'abaririmbyi ba Moriah Choir


Valentine Uwingabire (Ibumoso) Umuyobozi wa Moriah choir hamwe na Pastor Chantal Uwamwezi (Iburyo) Umuyobozi w'Ikirenga wa Moriah choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND