RFL
Kigali

MU MAFOTO: Safi wamamaye muri Alarm Ministries yasabwe anakobwa n'umukunzi we Alain Pierre

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2023 1:42
1


Safi Mugisha wamamaye muri Alarm Ministries akaza gutangira kuririmba ku giti cye ubwo yari amaz kwimukira muri Kenya, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Alain Pierre bamaze igihe kitari gito bakundana.



Safi Mugisha ni umuririmbyi wa Gospel ushobora kuririmba n'indirimbo z'ubuzima busanzwe zagira abantu inama, akaba azwi mu itsinda rya Alarm Ministries ku ijwi rya kabiri. Ni umwe mu bayoboraga mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri iri tsinda mbere y'uko ajya gutura muri Kenya.

Uyu muhanzikazi ufite indirimbo yise 'Yote Kwisha', yamaze gusabwa no gukobwa n'umukunzi we witwa Alain Pierre. Yavuze ku mukunzi we ati "Tumaranye umwaka dukundanda".

Ni umuhango wabaye kuwa 30/12/22, ubera mu Rwanda, mu yandi magambo barangije umwaka wa 2022 ari 'Couple'. Imihango yo gusaba no gukwa na reception, byose byabereye i Kigali mu busitani bwa Excella.

Umukunzi wa Safi Mugisha ntabwo we ari umuririmbyi ariko akunda umuziki. Safi yabwiye umunyamakuru wa inyaRwanda ko yamenyanye n'uyu mukunzi we mu buryo "navuga ko ari Imana yaduhuje".


Safi hamwe n'umukunzi we Alain Pierre

Nyuma y'ubukwe, yavuze ko umuziki azawukomeza ndetse na cyane kuko "umugabo wanjye arabikunda cyane ko yansabye gushira imbaraga mu muziki wanjye".

Uyu muhanzikazi w'umuhanga cyane yunzemo ati "Ni umugisha rero kubona umugabo ugushigikira, igihamya ni uko hari indirimbo naririmbiye umugabo wanjye vuba igiye gukorerwa amashosho ikajya hanze".

Yavuze ko ibindi agiye gushyiramo imbaraga ari ugushira ingufu mu rugo rushya ndetse akita no ku mukunzi we n'umuryango wabo muri rusange, gukomeza ibikorwa bibateza imbere "binadutunze muri rusange akazi katubeshejeho ubundi tukikundanira no kwubahana ubuzima bukaryoha".


Safi yari aberewe cyane


Yitegereje umukunzi we Safi kuva ku birenge kugera ku mutwe


Safi arashima Imana mu buryo bukomeye ku bwo kumuhuza n'umukunzi we


Biyemeje kuzasangira akabisi n'agahiye

Byari ibirori bibereye ijisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bakame1 year ago
    Bahavu wacu turagukunda abafana bawe





Inyarwanda BACKGROUND