Hatanzwe impamyabumeyi ku banyeshuri 90 basoje imyaka itatu amasomo ya Bibiliya mu ishuri rya Promise Bible Center ryabyawe n’umuryango Jehovanis Christian Family (JCF).
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Mutarama 2023, ubera mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Dove Hotel.
Promise Bible Center ni ishuri ryigisha Bibiliya (Theology), rikoresha uburyo bw'Iya-kure (Online). Ryabyawe n'urukundo rw'Ijambo ry'Imana ruranga abagize umuryango wa Jehovanis Christian Family (JCF). Nyuma y'igihe igitekerezo cy'iri shuri gisengerwa, mu mpera za 2019 ryaratangiye.
Kugeza ubu rikoresha imbuga (Platform) za Google. Amasomo agatangwa mu buryo buri wese, aho yaba ari hose ku isi, inshingano yaba agira zose, ashobora kwibonera umwanya wo gukurikira isomo yifashishije Telefone ngendanwa cyangwa se mudasobwa.
Abigisha PBC ifite kugeza ubu ni 9, abigishwa 371 bari muri 'promotions' 6 harimo n'iyi irangie uyu munsi. Ni ishuri ritangwamo amasomo 33 akubiye mu byiciro bitan u aribyo: Amasomo ku isezerano rya Kera, Amasomo ku isezerano rishya, Amasomo ku myemerere (Doctrines), Amasomo y’imyifatire (Pratique), ndetse n'Amateka.
Mu izina ry’Umuyobozi wa JCF/PBC, Mme Donatille Nishyirembere, Aaron Ndayisenga yavuze ko PBC yakira abanyeshuri bashya buri mezi atandatu, ni ukuvuga nyuma ya buri 'Semester' kimwe. Programme y'amasomo ifata ibihembwe cyangwa 'Semesters' eshanu.
Yakomeje avuga ko Imbogamizi nazo zitabura, cyane cyane izishingiye ku myumvire, “aho umuntu atekereza ko bidashoboka kwiga uticaye muri salle runaka ngo ube ubona mugenzi wawe mwigana iruhande rwawe, mbese akiyumvisha ko kwiga guterwa na surveillance yakorerwa".
Yunzemo ati "Ariko nanone twarabibonye ko gushaka ariko gushobora. Iyindi mbogamizi iboneka ni ubushobozi bw’abatari bake bwo kubona 'Network' ihagije bigatuma nk’amasomo atangwa mu buryo bwa Video ataborohera.”
Igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi cyitabiriwe na Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda ari na we wari umushyitsi mukuru; Umushumba wa Paruwasi ya Gasave ari na we wari uhagarariye umushumba w’Ururembo rwa Kigali utabashije kuboneka; abashumba basanzwe bigisha abanyeshuri; abaje baherekeje abanyeshuri, n’abandi.
Bari bamaze imyaka 3 biga amasomo ya Bibiliya
Abahawe impamyabumenyi baragera kuri 90
Bahawe impamyabumenyi yemeza ko bize amasomo ya Bibiliya
Akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa impamyabumenyi
Abanyeshuri, inshuti n'imiryabo yabo bari mashimwe
Rev. Isaie Ndayizeye niwe wari Umushyitsi Mukuru
Bamwe mu barimu b'aba banyeshuri
Umuyobozi wa JCF/PBC Madamu Donatille NishyirembereIfoto y'urwibutso ya Jehovanis Christian Family (JCF)
REBA MU MASHUSHO UKO UYU MUHANGO WAGENZE
TANGA IGITECYEREZO