RFL
Kigali

Abanyeshuri 90 bigaga Tewolojiya mu ishuri rya PBC rya JCF bahawe impamyabumenyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2023 0:07
3


Hatanzwe impamyabumeyi ku banyeshuri 90 basoje imyaka itatu amasomo ya Bibiliya mu ishuri rya Promise Bible Center ryabyawe n’umuryango Jehovanis Christian Family (JCF).



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Mutarama 2023, ubera mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Dove Hotel.

Promise Bible Center ni ishuri ryigisha Bibiliya (Theology), rikoresha uburyo bw'Iya-kure (Online). Ryabyawe n'urukundo rw'Ijambo ry'Imana ruranga abagize umuryango wa Jehovanis Christian Family (JCF). Nyuma y'igihe igitekerezo cy'iri shuri gisengerwa, mu mpera za 2019 ryaratangiye.

Kugeza ubu rikoresha imbuga (Platform) za Google. Amasomo agatangwa mu buryo buri wese, aho yaba ari hose ku isi, inshingano yaba agira zose, ashobora kwibonera umwanya wo gukurikira isomo yifashishije Telefone ngendanwa cyangwa se mudasobwa.

Abigisha PBC ifite kugeza ubu ni 9, abigishwa 371 bari muri 'promotions' 6 harimo n'iyi irangie uyu munsi. Ni ishuri ritangwamo amasomo 33 akubiye mu byiciro bitan u aribyo: Amasomo ku isezerano rya Kera, Amasomo ku isezerano rishya, Amasomo ku myemerere (Doctrines), Amasomo y’imyifatire (Pratique), ndetse n'Amateka.

Mu izina ry’Umuyobozi wa JCF/PBC, Mme Donatille Nishyirembere, Aaron Ndayisenga yavuze ko PBC yakira abanyeshuri bashya buri mezi atandatu, ni ukuvuga nyuma ya buri 'Semester' kimwe. Programme y'amasomo ifata ibihembwe cyangwa 'Semesters' eshanu.

Yakomeje avuga ko Imbogamizi nazo zitabura, cyane cyane izishingiye ku myumvire, “aho umuntu atekereza ko bidashoboka kwiga uticaye muri salle runaka ngo ube ubona mugenzi wawe mwigana iruhande rwawe, mbese akiyumvisha ko kwiga guterwa na surveillance yakorerwa".

Yunzemo ati "Ariko nanone twarabibonye ko gushaka ariko gushobora. Iyindi mbogamizi iboneka ni ubushobozi bw’abatari bake bwo kubona 'Network' ihagije bigatuma nk’amasomo atangwa mu buryo bwa Video ataborohera.”

Igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi cyitabiriwe na Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda ari na we wari umushyitsi mukuru; Umushumba wa Paruwasi ya Gasave ari na we wari uhagarariye umushumba w’Ururembo rwa Kigali utabashije kuboneka; abashumba basanzwe bigisha abanyeshuri; abaje baherekeje abanyeshuri, n’abandi.


Bari bamaze imyaka 3 biga amasomo ya Bibiliya


Abahawe impamyabumenyi baragera kuri 90


Bahawe impamyabumenyi yemeza ko bize amasomo ya Bibiliya


Akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa impamyabumenyi


Abanyeshuri, inshuti n'imiryabo yabo bari mashimwe


Rev. Isaie Ndayizeye niwe wari Umushyitsi Mukuru


Bamwe mu barimu b'aba banyeshuri

Umuyobozi wa JCF/PBC Madamu Donatille Nishyirembere


Ifoto y'urwibutso ya Jehovanis Christian Family (JCF)

REBA MU MASHUSHO UKO UYU MUHANGO WAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fr.Petros1 year ago
    Ni byiza rwose! Reka bajye bigisha ibyo bahugukiwe .
  • Njiji1 year ago
    Ubwo se iyi mpamyabushibozi ni iyiki niba batarashiooye kubasobanurira ukuntu mwita Yezu umwana w'Imana ubundi Imana kandi nta nahamwe we ubwe muri Biniliya yigeze abyiyita? Jean 17:3
  • Mutangana Martin9 months ago
    Imana ibahe imigisha Uburyo mukomeje kwagura abizera mu mutwe pe, kuko Iyo Umuntu avuga ibintu yarabyigishijwe biba bitandukanye nuvuga Ibyo aatigishijwe, Icyo nasaba nubundi abayobozi bacu ababteyi bacu nuko natwe dusigaye bazadushyigikira tukagera ikirenge mucyabandi, murakoze ni Mweneso muri Kristo Yesu Mutangana Martin.





Inyarwanda BACKGROUND