RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Elayone Music yamamaye mu ndirimbo "None Urabikoze" yashyize hanze iyitwa "Iyo Uvuze Biraba"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2023 14:28
0


Niba ukurikirana umuziki wa Gospel mu Rwanda, nta kuntu waba utazi indirimbo "None Urabikoze" ya Elayone Music. Ni indirimbo yakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abagera kuri Miliyoni hafi ebyiri mu myaka itatu gusa imaze kuri Youtube.



Elayone Music ni itsinda rigizwe n'abaramyi baturuka mu matorero ya Pantekote atandukanye, rikaba rimaze gukora indirimbo 13 zirimo: "None Urabikoze", "Ijoro rimwe", "Maa Urahambaye", "Mu gikorwa kimwe", "Narakubonye", "Jambo", "Arera", "Araganje" n'izindi. Izi ndirimbo zose ziri kuri shene yabo ya Youtube yitwa Elayone Music.

Ni itsinda rivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Ribarizwa mu muryango mugari wa Elayone Ministries watangijwe na Serge Sangwa, yatangiye mu 2007 ari urubyiruko rwishyize hamwe rugamije gukorera Imana no kuyimenyekanisha muri bagenzi babo batarayimenya.

Ni abaramyi b'abahanga cyane mu myandikire n'imiririmbire mu majwi azira amakaraza, bigasemburwa n'umuziki w'umwimerere (Live) bacuranga aho uba uryoheye amatwi ukanyura n'imitima y'abawumva. Indirimbo zabo zose baziririmba mu buryo bwa "Live Recording" bugezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Binyuze mu ndirimbo zayo zo kuramya no guhimbaza Imana, Elayone Music ikora ivugabutumwa ahantu hatandukanye nko mu nsengero, mu biriyo, mu biterane, mu bitaramo no mu bundi buryo uko Umwuka Wera abayoboye nk'uko inyaRwanda yabitangarijwe na Kamanzi Alain Umuhuzabikorwa wa Elayone Music.

Elayone Music yatangiye umwaka mushya wa 2023 ishyira hanze indirimbo nshya bise "Iyo Uvuze Biraba" yasohotse taliki 2/01/2023. Ni indirimbo "ikangurira umuntu wese kwizera Imana, kumvira, kuyoborwa nayo no kuyitegereza kuko ishoboye byose".

Kamanzi Alain yavuze uko bakira gukundwa kw'indirimbo zabo. Ati "Nyuma yo kugenda twakira ubuhamya buva mu bantu bw'uburyo Imana yagiye ihindura ubuzima bwabo binyuze muri izi ndirimbo dushima ikirutaho bikaduha umukoro wo kurushaho kwegera Imana kugirango dukomeze gutanga ibiva ku mutima wayo".


Elayone Music yahaye Ubunani abakunzi bayo mu ndirimbo "Iyo Uvuze Biraba"

REBA INDIRIMBO NSHYA "IYO UVUZE BIRABA" YA ELAYONE MUSIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND