Mu mwaka wa 2020 nibwo uyu muhanzi yatangaje ko yatangiye gukora kuri uyu muzingo we, nyuma aza gusohora EP yise Tunes of the people (T.O.P) mu gihe NOMADE yari ikiri gutunganywa, nk'uko yabidutangarije mu biganiro twagiye tugirana.
Mu buryo bwimbitse MANI Martin asobanura iyi Album nk'inkuru yo mu gitabo cy'ubuzima bwe bwite, cyane cyane ngo iyo asubije amaso inyuma mu bwana bwe asanga yarabagaho ubuzima buhura cyane n'ubw'aba Nomade/abantu babaho mu rugendo rutagira iherezo bagenda bimuka ku musozi umwe bajya ku wundi, bashakisha aho ubuzima bwarusha ubundi kuba bwiza.
Mu magambo ya MANI Martin aganira na inyaRwanda.com, yagize ati: “Iyi album NOMADE navuga ko ari nka Page imwe gitabo cy'inkuru y'ubuzima bwanjye. Iyo ntembereje intekero mu bwana bwanjye nsanga nari mu rugendo nk'urw'aba Nomade, kuva ahantu nerekeza ahandi nshakisha aho ubuzima bwaryoha kurushaho, ahari urukundo kurenza ahandi.
Gusa mbona ubuzima n'ubundi bugizwe n'urwo rugendo tumenya aho rutangirira tutamenya aho rusoreza. Mbona umuntu ahora ava ahantu ajya ahandi ashakisha aho bimeze neza kurusha ahandi, aho yakunda agakundwa, muri make ahantu wakwita imuhira ugatuza''.
Mu gihe nandikaga iyi album byampaye no gutekereza cyane ku bantu babayeho mu buzima bw'ubuhunzi cyangwa ubwimukira, babaho bazi aho bari none batazi neza aho bazaba bari ejo cyangwa ejobundi. Abo nabo bari mubo dusangiye uru rugendo rw'ubuzima buri wese ateramo intambwe ze ukwe, twese tukabwirwa uko twarutangiye ariko tutabasha kumenya aho ruzarangira tugeze. Umva unyuze hano Album NOMADE ya Mani Martin
Muri NOMADE rero mvuga ubuzima, abantu, gukunda, gukundwa, amatage, inzozi, inzitizi n'icyizere.
Nakoranye n'abahanzi batandukanye Barimo Soul bangs ukomoka muri Guinea Conakry mu ndirimbo yitwa “Sibira ", ndetse na Bill RUZIMA wo mu Rwanda mu yitwa “NYAMBUTSA ".

Album ya Mani Martin ifite umwihariko
Yakozweho kandi n'aba producers batandukanye nka Clément The guitarist Uzwi ku izina rya Foda, Niz beatz, Didier touch ubarizwa mu Bubiligi na Madebeat usigaye abarizwa mu Bwongereza.
Abacuranzi batandukanye barimo Clément, Sam na Christian bari mu bagize itsinda rya Kesho band, Shami Nehemie (pianist) na Steve touch wo muri Symphony band,
Umuhanzi Fredy Massamba ukomoka muri Congo Brazzaville we n'itsinda ricurangana nawe, nabo bagize uruhare mu ndirimbo imwe kuri album.

Igizwe n’indirimbo umunani
Bob Pro wo mu Rwanda niwe watunganije amajwi ku ntambwe ya nyuma izwi nka Mastering.
“Umbajije ubutumwa bwihariye muri iyi album nakubwira ko ari ukwiyibutsa nibutsa n'abandi ko ubuzima ari urugendo, dushoboye kurugenda tudakandagirana buri wese yajya arukomeza akanarusoza adakomeretse."
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NOMADE MANI MARTIN YITIRIYE ALBUM
