RFL
Kigali

APR FC yanganyije na As Kigali abafana bicuza impamvu igikombe cy'Isi batakinnye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/12/2022 22:15
0


As Kigali yanganyije na APR FC 0-0, mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 6 wa shampiyona.



Umukino watangiye ku isaha ya saa 18:00 urimo ihangana rikomeye, ryatumaga umwanya munini abakinnyi bawumara hasi.

Uko umukino wagenze

APR FC niyo yabonye uburyo bwa mbere bugana mu izamu ku munota wa 6 Byiringiro Lague yazamukanye umupira acitse abakinnyi ba As Kigali, ariko atinda gushota kugera aho Kwitonda Ally umupira awumukuriyeho. 

Ku munota wa 8 Byiringiro Lague yongeye kubona amahirwe imbere y'izamu, ariko umupira awushose mu izamu Ntwari Fiacre awukuramo. Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, As Kigali nayo ikagerageza kugera imbere y'izamu n'ubwo itabonaga uburyo bukomeye.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Pierre
Ombolenga Fitina
Buregeya Prince
Niyigena Clement
Claude Niyomugabo
Mugisha Bonheur
Ruboneka Jean Bosco
Byiringiro Lague
Niyibizi Ramadhan
Ishimwe Anicet
Mugunga Yves 

Ku munota wa 26 Ombolenga Fitina yazamukanye umupira wenyine ku ruhande rw'iburyo awukata ashaka Mugunga Yves, ariko umupira ntiyawugeraho urengera mu rundi ruhande.

Ku munota wa 44 As Kigali yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Hussein Shabani TChabalala, umupira Karisa awuteye ujya hanze y'izamu. Igice cya mbere cyenda kurangira, APR FC nayo yabonye kufura yatewe na Ombolenga Fitina, ariko umupira Ntwari Fiacre awukuramo.

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre
Rugirayabo Hassan
Ahoyikuye Jean Paul
Kwitonda Ally
Bishira Latif
Karisa Rashid
Niyonzima Olivier
Juma
Nyarugabo Moise
Felix Kone
Hussein Shabani TChabalala

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje yahinduye umukino, ikipe iva ku izamu indi ijya ku rindi. Ku munota wa 60 As Kigali yakoze impinduka ikuramo abakinnyi 2 Karisa Rashid na Nyarugabo Moise, hinjiramo Haruna Niyonzima na Mugheni Fabrice.

Ku munota wa 70 APR FC nayo yahise ikora impinduka Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bava mu kibuga, hinjira Manishimwe Djabel na Nshuti Innocent umutoza Ben Moussa  yashakaga kongera imbaraga ku mipira yacaracaraga imbere y'izamu ariko ikabura abatsinda. 


Nyuma y'iminota 3 gusa, APR FC yongeye ikora impinduka, Mugisha Gilbert yinjira mu kibuga Niyibizi Ramadhan arasohoka. Nyuma y’aho Haruna Niyonzima yinjiriye mu kibuga, As Kigali yatangiye gukina yihutisha umukino ugana ku izamu ariko nabwo uburyo bw'igitego bukomeza kwanga, byatumye Cassa yinjiza mu kibuga Tuyisenge Jacques ariko nawe biranga.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Umusifuzi yongeraho iminota 3 yo gukina. Ku munota wa 92, Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje kurekura ishoti rikomeye umunyezamu Ntwari Fiacre umupira awushyira muri Koroneri yatewe nabi umupira uhita urangira. 

As Kigali yagumye ku mwanya wa 2 n'amanota 24, APR FC ijya ku mwanya wa 3 n'amanota 21 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha ibitego izigamye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND