Pamella Loana Uwase ubarizwa mu itsinda ry’abanyamideli banayihanga binyuze mu nzu yabo rurangiranwa mu mideli mu Rwanda, yasezeranye mu mategeko na Martin Carlos Mwizerwa.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Naomie mu
butumwa bw’amafoto na bamwe mu bandi bagize Mackenzie, babucyereye yongeyeho n’ay’abiyemeje
kubana nk’umugabo n’umugore mu mategeko arangije agira ati: “Umugore n’umugabo.”
Ibintu atibeshyeho habe na gato kuko iyo abantu bamaze gusezerana mu mategeko baba babaye umugore n’umugabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Ibi kandi bibaye mu gihe mu matariki ya mbere y’ukwezi ku Ugushyingo, Carlos yari yasabye Loana ko bazabana undi akabimwemerera akanemera ko amwambika impeta y’integuza, ibintu bo bakomeje kugira ibanga kugeza abarimo bagenzi be bo muri Mackenzie, Jeanine Noach na Cyusa Ibrahim babishyize hanze.
Icyo gihe Miss Naomie yageneye ubutumwa Loana agira ati: “Dutewe
ishema na we.” Carlos wegukanye Loana bakaba bari bamaze igihe bakundana, uyu musore
kandi ni we warebereraga inyungu za Miss Naomie ubwo yari afite ikamba mu wa 2020.
Itsinda rya Mackenzie kugeza ubu rikomeje kwatanya mu mideli binyuze muri Zoi Fashion yaba mu Rwanda no hanze, dore ko bahagarariwe n’abarimo Miss Naomie baheruka no mu gikorwa gikomeye mu mideli cyabereye muri Ethiopie, ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2018 ubwo amashusho yabo yakwirakwiraga hose ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITECYEREZO