RFL
Kigali

Inzozi za Tripper, umuraperi mushya ku isoko rya Muzika Nyarwanda

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:8/12/2022 11:59
2


Mbonyimana Eric winjiranye mu muziki izina rya Tripper yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, anagaragaza ingamba azanye mu muziki n’inzozi afite nk’umuhanzi mushya ushaka kugira aho agera mu bihe biri imbere.



Tripper ubusanzwe ni umuraperi. Ku ikubitiro mu muziki yazanye indirimbo ye ya mbere yise ’Impamo’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kina Beat, mu gihe amashusho yakozwe na Maxon.

Ni indirimbo ivuga ku rukundo by’umwihariko ikagaruka ku musore wizeza umukobwa ko ibyo amubwira ari impamo Atari ibyo kubeshya by’abasore bisanzwe bibaho kuri bamwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Tripper yavuze ko afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye.

Ati “Mu myaka itanu ndashaka kuba ndi ku rwego rwo kuba nzwi  muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yayo. Nifuza ko abantu batandukanye muri Afurika bazaba bafite indirimbo zanjye bazumva, kandi bazikunda byimazeyo. Numva nifuza ko Rap nyarwanda imenywa birushijeho n’amahanga.”

Uyu muhanzi yavuze ko isoko ry’umuziki w’u Rwanda ryagutse cyane mu myaka ishize, aho harimo abahanzi benshi kandi bafite impano, bakanongera udushya mu byo bakora, ku buryo kubaka izina bisaba gukora cyane.

Tripper ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali akaba avuka mu muryango w’abana batanu we akaba uwa gatatu.

Uyu musore yabonye izuba ku wa 12 Nyakanga 2001.  Akaba afite ababyeyi bombi. Iyo muganira akubwira ko n’ubwo ari muto mu myaka yakuze akunda umuziki wa 2Pac n’indi miziki yiganjemo Hip-Hop Oldskul ariko atarabona uburyo yabikoramo.

Avuga ko ubu ari bwo yatangiye guhindura inzozi ze impamo agihura na Belo Gang Company iri kumufasha ari nayo yamujyanye mu nzu itunganya umuziki ya Coffee Sound agakorerwa na Kinabeat indirimbo mu buryo bw’amajwi.


Uyu musore ni umwe mu baraperi bari kuzamuka 


Yakuze akunda umuziki wa Oldskul

Uyu musore afite inzozi zo gukora iyo bwabaga akageza umuziki nyarwanda kure

REBA INDIRIMBO YA MBERE Y'UYU MUSORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Assoumpta1 year ago
    Nako merezah kbx kand ndabizi ko aza bigerah good boy with big dream am with you.(⁠•⁠‿⁠•⁠)(⁠θ⁠‿⁠θ⁠)
  • Jold 10 months ago
    Kbsa komerezaho ntucike intege kazafatwa





Inyarwanda BACKGROUND