RFL
Kigali

Cardi B yagiriye inama abakobwa bashaka kwiyongeresha ibibuno

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/12/2022 10:39
0


Umuraperikazi Cardi B yagiriye inama abakobwa bifuza kongeresha ibibuno, abibutsa ingaruka zikomeye zirimo no kuba babura ubuzima bwabo.



Belcaliz Almanzar Cephus umaze kwamamara ku izina rya Cardi B mu muziki, umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe umwanya agira inama abakobwa/abagore bifuza kongeresha ibibuno byabo bakoresheje Plastic Surgery.

Cardi B yagiriye inama abakobwa ifuza kongeresha ibibuno

Cardi B w'imyaka 30, umubyeyi w'abana babiri, utarigeze ahisha ko nawe ubwe yiyongeresheje ikibuno, yashyize amashusho kuri Instagram Stories ye atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri. 

Yagize ati: ''Byabaye ngombwa ko nsubira kwa muganga kugabanyisha ikibuno cyanjye, nyuma yo kubyara umwana wa kabiri cyari cyarabaye kinini cyane kandi kitari mu buryo bwiza''.

Yakomeje agira ati: "Kwicara byarambabazaga nako gukora ikintu cyose byarambangamiraga kuko cyari kimeze nk'ikigiye kugwa. Byose bituruka ku kuba nari nariteje inshinge zituma kiba kinini kurushaho. Inama nagira abakobwa bifuza kongeresha ibibuno ni uko babyihorera. Bagume uko bateye nibyo byiza aho guhora ku meza y'abadogiteri bakubaga''.

Cardi B aherutse gusubirishamo imiterere y'ikibuno cye nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri

Cardi B yakomoje ku ngaruka zo kongeresha ikibuno mu buryo bugezweho bwa Plastic Surgery agira ati: ''Wongeresha ikibuno ubikunze ariko nyuma iyo bikugarutse ni bwo wicuza. Abagore bakibyara rwose ntimuzabikore, ku bakobwa namwe niba mwumva kuguma uko mwavutse bibananiye nyamuneka ntimuziteze inshinge ahubwo muzakoreshe BBL (Brazilian Butt Lift) kuko ushobora kongera kucyigabanisha''.

Cardi B yagiriye inama abakobwa yo kutiyongeresha ibibuno bakaguma uko Imana yabaremye.

Uyu muraperikazi kandi yanerekanye uko ikibuno cye gisigaye cyingana nyuma yo kujya kwa muganga kugisubirishamo nyuma yo kubyara, aboneraho kubwira abakobwa bamukurikirana ati: "Ibi bintu uretse ko bitwara amafaranga menshi ariko bishobora no gutwara ubuzima. Nababuza ko mugana inzira zo guhindura imiterere yanyu''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND