RFL
Kigali

USA: Umugabo yishe Sebukwe akomeretsa Nyirabukwe na Muramu we nawe ariyica

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/12/2022 11:05
0


Umugabo yarashe abo mu muryango w'umukunzi we nawe arirasa arapfa kubera amakimbirane yagiranye n'umugore we. Uyu mugabo yitwa Christopher John Baptist akaba yari afite imyaka 25.



Polisi yatangaje ko mbere y'uko uyu mugabo apfira mu bitaro yajyanwemo kuwa gatatu tariki 7 Ukuboza 2022, ubwo yari amaze kwirasa, yavuze ko aya mahano yo kurasa Sebukwe na Nyirabukwe ndetse na Muramu we yabitewe nuko yashwanye n'umugore we.

Ni nyuma yo kumusaba ko abo mu muryango bamaze igihe babana n'umukwe wabo wifuzaga ko bagomba kuva mu rugo rwe bagashaka ahandi bajya gutura.

Amakimbirane hagati ya Christopher n'umugore we yatangiye kuwa kabiri ubwo uwo mugabo yamenyeshaga umugore we ko atifuza gukomeza kubana n'umuryango we urimo ababyeyi be bombi na murumuna we . 

Ubushyamirane bw'umugore n'umugabo we bwaje kuzamo amasasu kubera ko sebukwe wa Christopher yatangiye gutonganya umukwe we mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022,  byatumye mu gitondo cyo kuwa gatatu, afata imbunda yari atunze arasa abo yifuzaga ko bamuvira mu rugo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo wari utuye muri Leta  ya Massachusetts kuwa gatatu mu masaha ya Saa tatu za mu gitondo ari bwo yarashe Sebukwe aramwica, akomeretsa Nyirabukwe  na Muramu we akoresheje imbunda yari atunze nawe ahita yirasa. Nyuma y'uko umugore we  abonye umugabo amaze gukora ayo mahano, yahamagaye telefoni ya Polisi ayimenyesha  ibyabaye.

Christopher John Baptist Polisi yatabaye ajyanwa mu bitaro bya St  Anne, ariko nyuma y'amasaha make yashizemo umwuka arapfa. Sebukwe Hubert Labasquin ufite imyaka 69 wari wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Rhode Island ariko nawe arapfa murumuna w'umugore we ufite imyaka 25, na Nyirabukwe ufite imyaka  59, barwariye mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Luka i New Bedford kandi bafite amahirwe menshi yo kubaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Christopher John Baptist yari asanzwe atunze imbunda mu buryo bwemewe n'amategeko kuko yari abifitiye uruhushya kandi iperereza rikomeje.



Inkomoko:NBC News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND