RFL
Kigali

Kenny Mirasano yinjiranye mu muziki EP n’igitaramo cyo kuyimurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2022 10:30
0


Umuhanzi Philip Kenny Mirasano [Kenny Mirasano] wize umuziki ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki ateguza gushyira ahagaragara indirimbo eshatu (3) zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Umuntu.”



Iriho indirimbo ‘Umuntu’ yitiriye EP, ‘Humble’ ndetse na ‘Amazi. Yahisemo kwita iyi EP umuntu ‘kuko indirimbo zose ziyigize ari izo kugira inama ikiremwamuntu’.

Mu ndirimbo ‘Umuntu’ avugamo ukuntu umuntu akwiye kubana neza n’abandi ndetse n’ibindi biremwa.

Ni mu gihe mu ndirimbo ‘Humble’ avugamo guca bugufi. Irimo nk’ikibazo kigira giti "Byari kugenda bite iyo abatuye Isi twese tuba tunganya ubushobozi."

Atanga urugero akavuga ngo tekereza nk’igihe wajya Nyabugogo ushaka umukarani wikorera umuzigo wawe ugasanga mwembi munganya ubushobozi.

Yabwiye InyaRwanda ati “Hatabayeho guca bugufi ngo umwubahire ko akurusha kwikorera imizigo uwo muzigo wawikorera kuko ubundi bushobozi bwo mwaba mubunganya ntakindi wamukangisha.”

Akomeza ati “Yemwe na babandi bigira ibikomerezwa babura abo bakoresha kubera ubushobozi bwaba ari bumwe. Igisubizo rero ni kimwe ni uguca bugufi ukubahira buri muntu wese icyo akurusha.”

Kenny avuga ko indirimbo ‘Amazi’ yo yayanditse nyuma yo gusubiza inyuma intekerezo akibuka indirimbo ya cyera yamamaye ivuga ko ‘Amazi ntawupfa kuyanywa atayakoreye’. Ati “Ni indirimbo ishishikariza abantu gukora kugira ngo babeho.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi EP ye ya mbere agiye gushyira hanze ayitezeho kumuhindura ‘njyewe ubwanjye mbere kuko noneho nzajya nicara mvuga nti abanteze amatwi kuri iyi ya mbere bakeneye no kumva ibindi bitume ndushaho gukora cyane.

Ikindi Kenny avuga ko ni uko izi ndirimbo zirimo ubutumwa buzafasha abazazumva ‘nzi neza ko hari icyo zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi’.

Ati “Nizeye umusaruro mwiza kuko zizagira icyo zihindura cyiza muri sosiyete kubazazumva.”

Nta muhanzi n’umwe bakoranye kuri iyi EP, biturutse ku kuba yarazikoze ashingiye ku buzima bwe bwite, uko abona abantu n’Imana abona yabagira.

Ariko hari abahanzi bagenzi be bagiye bamuha ibitekerezo byamufashije mu ikorwa ryayo. Kandi irasohoka kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022. Iyi Ep yakozweho na ba Producer barimo Jado Keys, Peace, na Flyest Music

Uyu musore kandi avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 azakora igitaramo cyo kumurika iyi EP, kizabera kuri L’Espace ku Kacyiru.

Iki gitaramo, avuga ko kizamuha ikaze ‘nk’umuhanzi utangiye gushyira ibihangano bye hanze akora kugiti cye’.

Ati “Nzatangamo ibitekerezo byanjye binyuze mu bihangano byanjye kubijyanye n’imibereho ya muntu n’ibindi binyabuzima.”

Kenny Mirasano yinjiye mu muziki atangirana na Extended Play (EP) yise ‘Umuntu’ 

Kenny avuga ko kuri uyu wa Gatanu akora igitaramo cyo kwimurika nk’umuhanzi mushya no gutanga ibitekerezo bye yisunze inganzo ye 

Kenny avuga ko nta wundi muhanzi bakoranye kuri iyi EP kubera ko yitaye cyane ku bitekerezo bye n’ibyo abonana abandi 


Kenny yavuze ko afite icyizere cy'uko ubutumwa yakubiye kuri EP ye buzafasha benshi

KENNY MIRASANO YARI AHERUTSE GUFASHA BILLY RUZIMA MU NDIRIMBO YE YISE ‘YANYINA’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND