Umuhanzi Philip Kenny Mirasano [Kenny Mirasano] wize umuziki ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki ateguza gushyira ahagaragara indirimbo eshatu (3) zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Umuntu.”
Iriho indirimbo ‘Umuntu’ yitiriye EP, ‘Humble’
ndetse na ‘Amazi. Yahisemo kwita iyi EP umuntu ‘kuko indirimbo zose ziyigize
ari izo kugira inama ikiremwamuntu’.
Mu ndirimbo ‘Umuntu’ avugamo ukuntu umuntu akwiye
kubana neza n’abandi ndetse n’ibindi biremwa.
Ni mu gihe mu ndirimbo ‘Humble’ avugamo guca bugufi.
Irimo nk’ikibazo kigira giti "Byari kugenda bite iyo abatuye Isi twese tuba
tunganya ubushobozi."
Atanga urugero akavuga ngo tekereza nk’igihe
wajya Nyabugogo ushaka umukarani wikorera umuzigo wawe ugasanga mwembi munganya
ubushobozi.
Yabwiye InyaRwanda ati “Hatabayeho guca bugufi ngo
umwubahire ko akurusha kwikorera imizigo uwo muzigo wawikorera kuko ubundi
bushobozi bwo mwaba mubunganya ntakindi wamukangisha.”
Akomeza ati “Yemwe na babandi bigira ibikomerezwa
babura abo bakoresha kubera ubushobozi bwaba ari bumwe. Igisubizo rero ni kimwe
ni uguca bugufi ukubahira buri muntu wese icyo akurusha.”
Kenny avuga ko indirimbo ‘Amazi’ yo yayanditse nyuma
yo gusubiza inyuma intekerezo akibuka indirimbo ya cyera yamamaye ivuga ko ‘Amazi
ntawupfa kuyanywa atayakoreye’. Ati “Ni indirimbo ishishikariza abantu gukora
kugira ngo babeho.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi EP ye ya mbere agiye gushyira
hanze ayitezeho kumuhindura ‘njyewe ubwanjye mbere kuko noneho nzajya nicara
mvuga nti abanteze amatwi kuri iyi ya mbere bakeneye no kumva ibindi bitume
ndushaho gukora cyane.
Ikindi Kenny avuga ko ni uko izi ndirimbo zirimo
ubutumwa buzafasha abazazumva ‘nzi neza ko hari icyo zizabafasha mu buzima
bwabo bwa buri munsi’.
Ati “Nizeye umusaruro mwiza kuko zizagira icyo
zihindura cyiza muri sosiyete kubazazumva.”
Nta muhanzi n’umwe bakoranye kuri iyi EP, biturutse ku
kuba yarazikoze ashingiye ku buzima bwe bwite, uko abona abantu n’Imana abona
yabagira.
Ariko hari abahanzi bagenzi be bagiye bamuha
ibitekerezo byamufashije mu ikorwa ryayo. Kandi irasohoka kuri uyu wa 8 Ukuboza
2022. Iyi Ep yakozweho na ba Producer barimo Jado Keys, Peace, na Flyest Music
Uyu musore kandi avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 9
Ukuboza 2022 azakora igitaramo cyo kumurika iyi EP, kizabera kuri L’Espace ku
Kacyiru.
Iki gitaramo, avuga ko kizamuha ikaze ‘nk’umuhanzi utangiye
gushyira ibihangano bye hanze akora kugiti cye’.
Ati “Nzatangamo ibitekerezo byanjye binyuze mu
bihangano byanjye kubijyanye n’imibereho ya muntu n’ibindi binyabuzima.”
Kenny Mirasano yinjiye mu muziki atangirana na Extended Play (EP) yise ‘Umuntu’
Kenny avuga ko kuri uyu wa Gatanu akora igitaramo cyo kwimurika nk’umuhanzi mushya no gutanga ibitekerezo bye yisunze inganzo ye
Kenny avuga ko nta wundi muhanzi bakoranye kuri iyi EP kubera ko yitaye cyane ku bitekerezo bye n’ibyo abonana abandi
Kenny yavuze ko afite icyizere cy'uko ubutumwa yakubiye kuri EP ye buzafasha benshi
KENNY MIRASANO YARI AHERUTSE GUFASHA BILLY RUZIMA MU NDIRIMBO YE YISE ‘YANYINA’
TANGA IGITECYEREZO