Rayon Sports yaraye itsindiye Gorilla FC kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo, mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 7 wa Shampiyona, waranzwe no kwikanga amarozi buri mwanya ndetse bigateza amahane hagati y'abakinnyi n'abatoza.
Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyabonetse muri uyu mukino, cyinjiye ku munota wa 27, cyinjijwe na rutahizamu Will Essomba Onana kuri Penaliti yateye ahana ikosa ryari rikorewe Boubacar Traore mu rubuga rw'amahina.
Amakuru avuga ko Mbere gato y'uko umukino utangira, Gatera Musa utoza Gorilla FC yegereye urwambariro rwa Rayon Sports ariko abashinzwe kurucungira umutekano baramuzitira, nyuma abo ku mpande zombi bagafatana mu mashati kubwo gucyeka amarozi.
Gatera Musa Hagati y'abatoza bamwungirije
Amakipe yombi yatangiye akina biryoheye ijisho, ndetse mu minota yose y'umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi.
Ubwo Rayon Sports yabonaga Penaliti, rutahizamu Willy Onana yanze gutera umupira yari ahawe n'umusifuzi uturutse ku bakinnyi ba Gorilla FC, ajya kwizanira uwari hanze y'ikibuga, binatuma ahabwa ikarita y'umuhondo, nabwo bigaragara ko hari habayeho kwikanga amarozi.
Onana ajya gutera penaliti
Umukino urangiye, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yabajijwe n'abanyamakuru niba we n'abakinnyi be bikanze ibyo kurogwa ndetse niba ko urwambariro rwabereyemo imirwano, byose ntitabisubizaho, avuga gusa ko amenya ibyo mu rwambariro rw'ikipe ye.
Ku ruhande rwa Gorilla FC, umutoza Gatera Musa yasoje umukino ntiyaza kuvugana n'abanyamakuru, ahubwo hitaba Kalisa wungirije, na we abajijwe iby'imirwano yabaye, asubiza ati "Ibyo ntabyo nzi pee." Avuga ku mpamvu umutoza mukuru ataje kuganira n'itagazamakuru, Kalisa yasubije ati "Arwaye umutwe".
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC
Abatoza n'abasimbura ba Gorilla FC
Mbere yo gukina, hafashwe umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro Muramira Gregoire wahoze ayobora Isonga FA witabye Imana
Abatoza ba Rayon Sports
Muvandimwe JMV wa Rayon Sports agenzura umupira
Iraguha Hadji wa Rayon Sports areba umupira mu kirere
Ndekwe Felix wa Rayon Sports areba umupira ku kirenge cya Rutonesha Hesbone wa Gorilla
Boubacar Traore wa Rayon Sports yakorewe ikosa ryavuyemo Penaliti
Aha abakinnyi ba Gorilla babazaga impamvu Willy Onana atoranya imipira
Leandre Essomba Onana yinjije neza penaliti, afatanya na bagenzi be kwishimira igitego
Mbirizi Eric (66) asimburwa na Nishimwe Blaise
Onana hagati y'abakinnyi ba Gorilla FC
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian 'Mbaya' atanga amabwiriza
Gatera Musa, umutoza mukuru wa Gorilla FC
Rutahizamu, Rudasingwa Prince ashaka uko atambutsa umupira
Umufana ukomeye, Mutongolo wababaye bikomeye ubwo Rayon Sports yatsindwaga na SC Kiyovu yari yagarutse
Abafana ba 'Gikundiro' baririmba banacana umuriro
AMAFOTO: NGABO M. Serge-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO