RFL
Kigali

USA: Umukinnyi wa filime Kirstie Alley yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/12/2022 8:46
0


Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kirstie Alley yitabye Imana afite imyaka 71 y'amavuko azize indwara ya kanseri.



Kirstie Alley umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Hollywood uzwiho kugira ijwi rikundwa na benshi, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nk'uko byatangajwe n'umuryango we. Mu itangazo abana be babiri bashyize ku rubuga rwa Twitter, batangaje ko umubyeyi wabo yitabye Imana azize indwara ya Kanseri ndetse banavuga ko nta gihe gishize bamenye ko ayirwaye.

Umukinnyi wa filime Kirstie Alley yitabye Imana azize indwara ya kanseri

Muri iri tangazo abana be aribo True Parker na Lillie Parker batangaje ko ubwo yitabaga Imana yari akikijwe n'umuryango we mu bitaro bya Moffitt Cancer Center biherereye mu mujyi wa Florida. 

TMZ yatangaje ko urupfu rwa Kirstie Alley rwatunguranye cyane by'umwihariko ibijyanye n'uburwayi bwe kuko bitari bizwi ko arwaye Kanseri.

Kirstie Alley yahawe ibihembo bikomeye birimo na Oscar Awars yahawe nyuma yo gukina filime yitwa 'David's Mother' mu 1997

Kirstie Alley witabye Imana afite imyaka 71 yatangiye kwamamara mu 1989 ubwo yakinaga filime yitwa 'Look Who's Talking', yakomeje agaragaza ubuhanga bwe muzindi filime zamuhesheje ibihembo birimo nka Oscars na Golden Globe Awards. Kirstie Alley asize abana 2 n'abuzukuru batanu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND