RFL
Kigali

Prince Kid yashimye Perezida Kagame n'inzego z'ubutabera-VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/12/2022 11:16
0


Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' wahoze ayobora amarushanwa ya Miss Rwanda yaraye afunguwe by'agateganyo, ashimira Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ndetse n'inzego z'ubutabera 'zakoresheje ukuri' akava muri gereza aho yari amaze amezi arindwi.



Amashimwe ni yose kuri Prince Kid uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yahoze itegura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda, nyuma y'aho urukiko rwanzuriye ko arekurwa by'agateganyo kuko atahamwe n'ibyaha by'ihohotera yaregwaga.

Kuva muri Mata 2022, Prince Kid yagaragaye kenshi imbere y'inkiko, abanza kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, nyuma aburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari narwo rwanzuye ko afungurwa.

Yaregwaga ibyaha byo Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, Gusambanya undi ku gahato ndetse no Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, byose yashinjwaga gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda.

Kuwa 2 Ukuboza 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Prince Kid arekurwa by'agateganyo kuko nta bimenyetso bikomeye ku byaha aregwa, bigenda uko, mu masaha y'umugoroba asohoka yemye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Aganira n'abanyamakuru, yashimiye Perezida Kagame ndetse n'ubutabera bw'u Rwanda, ahamya ko mu gihe yari afunzwe yari afitiye icyizere igihugu kandi yizeye ko ukuri kuzakora.

Yagize ati "Ndashimira abantu bose bambaye hafi ariko nanone mbonereho cyane cyane gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Yego yababajwe n'ibyabaye nk'umuntu ushyira iterambere ry'umukobwa imbere ariko mu bushishozi bwe n'ubunararibonye bwe avuga ko ubutabera bukora akazi kabwo."

Yakomeje avuga ko yari afite ubwoba ariko yari yizeye ubutabera, ati "Biba biteye ubwoba ariko iyo wizera ubutabera bw'igihugu cyawe, iyo wizera igihugu muri rusange, akoba kazamo ariko bikarangira wumva ko ukuri kuzakora."

Agisohoka muri gereza ya Nyarugenge, Prince Kid yakiranywe urugwiro n'abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze zirimo Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa bisanzwe bivugwa ko bakundana. Elsa na Kid bahoberanye biratinda.


Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahoberanye bashirana urukumbuzi

Kuva havugwa ibibazo by'ihohoterwa ku bitabira amarushanwa ya Miss Rwanda, Prince Kid ndetse na Kompanyi ayobora ya Rwanda Inspiration BackUp bambuwe uburenganzira bwo kuyategura ukundi ndetse n'andi marushanwa y'ubwiza yose arahagarikwa kugeza mu gihe kitazwi.

KANDA HANO U REBE IKIGANIRO PRINCE KID YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND