RFL
Kigali

Kenya: Amatorero n'imisigiti basabwe kugabanya urusaku

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:2/12/2022 13:16
0


Mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi, Amatorero n'imisigiti basabwe kugabanya urusaku mu gihe basenga cyangwa basari.



Ku wa Kane, amatorero n'imisigiti byo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi byasabwe kugabanya urusaku rwumvikana mu gihe basenga cyangwa basari. 

Nk’uko byatangajwe na BBC, Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja yanditse kuri Twitter ye avuga ko azagirana ibiganiro n'abayobizi b'amadini, ku bijyanye no kugenzura urusaku rukunze kuhumvikana.

Iri tangazo rije nyuma gato y'uko uyu mujyi uherutse guhagarika utubyiniro duherereye mu duce dutuwemo, nyuma y'ibirego by'abaturage bavugaga ko babangamiwe n'urwo rusaku.

Ibi byatumye abantu benshi batanga ibindi birego bivuga ko insengero n'imisigiti nabyo byumvikanamo urusaku rwinshi, gusa Guverineri avuga ko hazatangizwa ibiganiro.

Guverineri Sakaja yanditse ati " No ku tubyiniro ntabwo twatangiye tubahagarika, twaganiriye nabo igihe bemera kubyubahiriza ariko bamwe barabyirengagiza, hanyuma dufata ingamba."

Nairobi ifite amatorero menshi y’ivugabutumwa aho usanga bavuza ingoma n'imiziki biranguruye, ndetse no mu masaha ya nijoro.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND