RFL
Kigali

Aho yaciye ntihaca Urwango! Sandra Teta yongeye gukurikira Weasel nyuma yo kumuhungira I Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/12/2022 12:45
0


Nyuma y’amezi hafi atanu ari kubarizwa mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Weasel wari uherutse kumukubita, Miss Sandra Teta yongeye gukurikira Weasel ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe Weasel we atigeze asiba kumukurikira.



Sandra Teta ubu yaramenyereye ndetse ari mu Rwanda aho ari gutegura ibitaramo, ndetse agatumirwa kuyobora ibirori bitandukanye mu bihe bitandukanye abikesha ubuhanga n’umurava yabikoranye kuva agitangira.

Miss Sandra Teta yageze mu Rwanda ku wa 10 Kanama 2022 ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye na Weasel, nyuma y’iminsi ababyeyi be bari bamaze muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, maze birangira uyu mugore wari umaze igihe ahohoterwa n’umugabo we, Weasel Manizo, atashye mu rwamubyaye.

Mbere y’uko ababyeyi be bajya I Kampala hasohotse amafoto agaragaza Teta Sandra yakubiswe bikomeye, ndetse hanahishurwa andi y’uko yaba asanzwe akubitwa bikomeye na Weasel.


Sandra Teta mu mukenyero

Kuva aya mafoto yasohoka, abantu banyuranye bahagurukiye rimwe batangira kwamagana ihohoterwa Weasel yakoreraga umugore we.

Ibi bibazo byavutse mu gihe Teta Sandra na Weasel bari bamaze iminsi bagaragaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe, bari batangaje ko buteganyijwe “mu minsi iri imbere”.

Ubu buvugizi bwagize akamaro bwakorwaga n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda. Nibyo byatumye umuryango wa Teta ujya i Kampala kugira ngo ufashe umukobwa wabo gutaha.


Ifoto ya Miss Sandra Teta ageze mu Rwanda

Bivugwa ko ubwo Se wa Sandra Teta yageraga i Kampala, yavuganye n’umwana we, bakemeranya ko agomba gutaha kuko nawe ari byo yashakaga, cyane ko ngo yari yarabuze uko yava iruhande rwa Weasel.

Ubwo Weasel yamukubitaga 

Sandra Teta akurikira Weasel 

Iyi ni ifoto y'urwibutso iri kuri konti ya Miss Teta

Weasel asanzwe akurikirana Miss Teta


Miss Teta kuri ubu ahugiye mu gutegura ibitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND