Mu kwakira Perezida Macron, Biden yateguye uburyo budasanzwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, bizwi mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni mu muhango
wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022, bikaba ari ubwa mbere kandi
Perezida Biden yari yakiriye abantu batandukanye muri White House.
Mu bitabiriye uyu musangiro
no kwakira Emmanuel Macron harimo John Legend na Chrissy Teigen n’abandi barimo
Stephen Colbert, Julia Louis, Dreyfus, Jennifer Garner na Ariana DeBose.
Hari kandi na
nyiri Apple Tim Cook uheruka no guhura mu bihe na Elon Musk baganira ku buryo
bw’imikoranire cyane ku mushinga wa Twitter.
Ibi byose
kandi mu buryo bwa politike bikaba ari uburyo bwo kongera kuzahura umubano wa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi cyane, yibanda ku binyembaraga nk’u
Bufaransa.
Uyu muhango witabiriwe n’abagera kuri 300 wasusurukijwe na Jon Batiste cyane ko uyu mugabo avuka muri Orleans, ahantu hatuye Abanyamerika biganjemo abaturuka mu Bufaransa, byumvikana ko yari umuhanzi uboneye mu kuririmbira abarimo Perezida Macron.
Jon Batiste ni we wasusurukije abitabiye uyu muhango
Umukinnyi wa filimi Ariana Debose ni umwe mu bitabiriye
Tim Cook CEO w'ikompanyi ya Apple Inc
Umunyarwenya kabuhariwe Stephen Colbert na we yitabiriye
Umukinnyi wa filimi Julia Louis n'umuhungu we bari babukereye
John Legend na Chrissy Teigen baserukanye
Umwanditsi Jennifer Garner n'umukobwa we Violet Affleck
TANGA IGITECYEREZO