RFL
Kigali

Perezida Biden yakiriye Macron mu muhango wasubije ibyamamare muri White House-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/12/2022 12:53
0


Mu kwakira Perezida Macron, Biden yateguye uburyo budasanzwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, bizwi mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022, bikaba ari ubwa mbere kandi Perezida Biden yari yakiriye abantu batandukanye muri White House.

Mu bitabiriye uyu musangiro no kwakira Emmanuel Macron harimo John Legend na Chrissy Teigen n’abandi barimo Stephen Colbert, Julia Louis, Dreyfus, Jennifer Garner na Ariana DeBose.

Hari kandi na nyiri Apple Tim Cook uheruka no guhura mu bihe na Elon Musk baganira ku buryo bw’imikoranire cyane ku mushinga wa Twitter.

Ibi byose kandi mu buryo bwa politike bikaba ari uburyo bwo kongera kuzahura umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi cyane, yibanda ku binyembaraga nk’u Bufaransa.

Uyu muhango witabiriwe n’abagera kuri 300 wasusurukijwe na Jon Batiste cyane ko uyu mugabo avuka muri Orleans, ahantu hatuye Abanyamerika biganjemo abaturuka mu Bufaransa, byumvikana ko yari umuhanzi uboneye mu kuririmbira abarimo Perezida Macron.

Perezida Biden na Macron bari kumwe n'abafasha babo

Jon Batiste ni we wasusurukije abitabiye uyu muhango

Umukinnyi wa filimi Ariana Debose ni umwe mu bitabiriye 

Tim Cook CEO w'ikompanyi ya Apple Inc

Umunyarwenya kabuhariwe Stephen Colbert na we yitabiriye

Umukinnyi wa filimi Julia Louis n'umuhungu we bari babukereye 

John Legend na Chrissy Teigen baserukanye 

Umwanditsi Jennifer Garner n'umukobwa we Violet Affleck






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND