RFL
Kigali

Kanye West yafashe Kim Kardashian amuca inyuma n'umukinnyi wa NBA

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2022 10:55
0


Umuraperi Kanye West yahishuye ko yafashe Kim Kardashian amuca inyuma n'umukinnyi wa NBA, witwa Chris Paul.



Nyuma y'iminsi mike Kanye West Ye atandukanye n'umunyamideli Kim Kardashian imbere y'amategeko buri wese agafata inzira ye, Kanye yahise atangaza byinshi ku mubano wabo bitigeze bimenyekana, birimo n’ibyatumye batandukana. Akoresheje urubuga rwa Twitter, Kanye West yahishuye ko ubwo yari akiri kumwe na Kim yamufashe amuca inyuma n'umukinnyi wa NBA witwa Chris Paul.

Hollywood Reporter yatangaje ko kuva Kanye West yavuga ko yafashe Kim Kardashian aryamanye na Chris Paul, byatumye benshi bahita banenga Kim ndetse bashimagiza umuraperi Drake wigeze kubivuga mu ndirimbo mu 2021, acyurira Ye aho yagize ati: '' Wintaho umwanya, ahubwo menya icyo umugore wawe na Chris Paul bakora mu bwihisho''.

Kanye West yahishuye ko yafashe Kim Kardashian aryamanye na Chris Paul.

Icyo gihe Drake abivuga byatewe utwatsi bivugwa ko ari ibinyoma, gusa ibi byemejwe na Kanye West ubwe wivugiye ko yafashe Chris Paul aryamanye n'umugore we. Ibi kandi bifite aho bihuriye na Kanye West uherutse kuvuga ko abantu benshi bamunenga ko yasenye urugo rwe, kandi Kim Kardashian nawe yarabigizemo uruhare.

Kuva Kanye West yatangaza ibi, ku rubuga rwa Twitter izina Chris Paul niryo rikomeje kugarukwaho cyane mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku ruhande rwa Kim Kardashian ntacyo arabivugaho n’ubwo akomeje kunengwa na benshi, bamugaya kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana na Chris Paul usanzwe ufite umugore n'abana 3.

Chris Paul, icyamamare muri NBA akaba akinira ikipe ya Phoenix Suns niwe watunzwe agatoki na Kanye West, ko yamufatanye na Kim Kardashian.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND