RFL
Kigali

Miss Mutesi yashimye Knowless na Evelyne batuma arushaho kumva ari uw’igikundiro-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/12/2022 8:53
0


Mutesi Jolly yafashe umwanya avuga akamuri ku mutima ahamya ko atabona icyo yishyura ibihe byiza agirana na Butera Knowless na Umurerwa Evelyne, ko ari iby’agaciro kubagira kuko batuma yumva akunzwe anabashimira kumukorera ibirori by’isabukuru.



Mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize hanze, yagize ati: “Ukwezi gushize nishimiye umunsi w’amavuko wanjye hari kuwa 15 Ugushyingo, ariko ikintu cy’ingenzi gishimisha ni ugukunda no gukundwa. Mwarakoze bamikazi Butera Knowless na Umurerwa Evelyne gutuma numva nkunzwe kandi nkundwakajwe. Inzibutso ni iz’agaciro kandi nta giciro twishimire kubaho kwizindi muri imfura ndabakunda.”

Ashyize hanze aya mashusho nyuma y’iminsi 17 yizihije isabukuru y’imyaka 26 amaze abonye izuba, umunsi Butera Knowless yafashe umwanya wihariye akamuta ubwiza ati: “Muraho mwamikazi Mutesi Jolly ninde wakureze ko akwiye umudali kuko yakoze akazi gakomeye. Uri umuntu w’agatangaza nuzuye ishimwe kukugira mu buzima bwanjye.”

Yongeraho ati: “Uburyo wita kubo ukunda mu kuri ni agatangaza. Ntewe ishema nawe n’ibyo ukora. Kuri uyu munsi udasanzwe ndikunywamo kubwawe n’ubuzima bwawe. Isabukuru nziza mukundwa, uri imfura cyane ngukunda cyane.”

Mutesi Jolly na we kuwo munsi nyirizina wa 15 Ugushyingo 2022 yamushimiye kubw’ubutumwa bwiza amugeneye ati: “Ubutumwa bwiza bubyutsa umwamikazi ndagukunda kandi nkwitaho cyane. Uzi intego yaduhuje tunywemo kubw’indi myaka y’ibyiza no kurya ubuzima.”

Aba bari n’abategarugori bakaba bakomeje kugaragarizanya urukundo aho bagenda bagaragara bagiye gusangira no mu birori by’isabukuru y’umwe ku wundi, ibyafashe intera cyane muri uyu mwaka wa 2022.

Kuwa 02 Ugushyingo 2022 bakaba baratunguye Knowless ahantu heza hari n’abacuranzi, bagatuma yishimira isabukuru ye y’amavuko. Ishingiro ry’ubucuti bwabo rikaba ritazwi n’ubwo bose ari ibyamamare ariko bikaba ari mu byiciro bitandukanye umwe mu bwiza, undi mu muziki no mu itangazamakuru.

Amashusho Jolly yasangije abamukurikira

Agize imyaka 26

 

Evelyne na Knowless bari bamuteguriye impano zirimo n’indabo

Ibyishimo byari byose

 

Evelyne ari mu banyamakurukazi bahagaze neza

Butera Knowless yaherukaga gutakagiza Jolly


Bari banamusongeye umutsima bamubwira ko bamukunda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND