Mutesi Jolly yafashe umwanya avuga akamuri ku mutima ahamya ko atabona icyo yishyura ibihe byiza agirana na Butera Knowless na Umurerwa Evelyne, ko ari iby’agaciro kubagira kuko batuma yumva akunzwe anabashimira kumukorera ibirori by’isabukuru.
Mu
butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize hanze, yagize ati: “Ukwezi gushize
nishimiye umunsi w’amavuko wanjye hari kuwa 15 Ugushyingo, ariko ikintu cy’ingenzi
gishimisha ni ugukunda no gukundwa. Mwarakoze bamikazi Butera Knowless na Umurerwa
Evelyne gutuma numva nkunzwe kandi nkundwakajwe. Inzibutso ni iz’agaciro kandi
nta giciro twishimire kubaho kwizindi muri imfura ndabakunda.”
Ashyize hanze
aya mashusho nyuma y’iminsi 17 yizihije isabukuru y’imyaka 26 amaze abonye izuba, umunsi Butera Knowless yafashe umwanya wihariye akamuta ubwiza ati: “Muraho mwamikazi Mutesi Jolly ninde
wakureze ko akwiye umudali kuko yakoze akazi gakomeye. Uri umuntu w’agatangaza
nuzuye ishimwe kukugira mu buzima bwanjye.”
Yongeraho ati: “Uburyo wita kubo ukunda mu kuri ni agatangaza.
Ntewe ishema nawe n’ibyo ukora. Kuri uyu munsi udasanzwe ndikunywamo kubwawe
n’ubuzima bwawe. Isabukuru nziza mukundwa, uri imfura cyane ngukunda cyane.”
Mutesi Jolly na we kuwo munsi nyirizina wa 15 Ugushyingo 2022 yamushimiye
kubw’ubutumwa bwiza amugeneye ati: “Ubutumwa bwiza bubyutsa umwamikazi
ndagukunda kandi nkwitaho cyane. Uzi intego yaduhuje tunywemo kubw’indi myaka
y’ibyiza no kurya ubuzima.”
Aba bari n’abategarugori bakaba bakomeje kugaragarizanya
urukundo aho bagenda bagaragara bagiye gusangira no mu birori by’isabukuru
y’umwe ku wundi, ibyafashe intera cyane muri uyu mwaka wa 2022.
Kuwa 02 Ugushyingo 2022 bakaba baratunguye Knowless ahantu heza
hari n’abacuranzi, bagatuma yishimira isabukuru ye y’amavuko. Ishingiro ry’ubucuti
bwabo rikaba ritazwi n’ubwo bose ari ibyamamare ariko bikaba ari mu byiciro
bitandukanye umwe mu bwiza, undi mu muziki no mu itangazamakuru.
Amashusho Jolly yasangije abamukurikira
Agize imyaka 26
Evelyne na Knowless bari bamuteguriye impano zirimo n’indabo
Ibyishimo byari byose
Evelyne ari mu banyamakurukazi bahagaze neza
Butera Knowless yaherukaga gutakagiza Jolly
Bari banamusongeye umutsima bamubwira ko bamukunda
TANGA IGITECYEREZO