RFL
Kigali

Rihanna n'umukunzi we bagiriye ibihe byiza mu birwa bya Barbados avukamo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2022 9:04
0


Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky bagiriye ibihe byiza ku ivuko iwabo mu birwa bya Barbados, aho bamaze iminsi mu kiruhuko.



Umuhanzikazi Rihanna umaze iminsi ahagaze neza mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo 'Lift Me Up' yakoreye filime Black Pather igice cya kabiri, ikacyirwa neza n'abantu benshi bari bamukumbuye nyuma y'imyaka 4 adasohora ibihangano bishya; Kuri ubu we n'umukunzi we A$AP Rocky bamaze iminsi mu kiruhuko bagiye gufatira ku ivuko iwabo, mu birwa bya Barbados.


Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky bamaze iminsi mu kiruhuko muri Barbados.

Rihanna n'umukunzi we bashyigikiye umuhanzi Beenie Man mu gitaramo yakoreye muri Barbados.



Akamwenyu kari kose kuri Rihanna witabiriye igitaramo ari kumwe n'umukunzi.

Daily Mail yatangaje ko Rihanna na A$AP Rocky bari mu kiruhuko mu birwa bya Barbados, banitabiriye igitaramo cya 'Imagine Music Festival' cyariribyemo umuhanzi Beenie Man wo muri Jamaica. Rihanna kandi yanagaragaye ari kumwe n’abo mu muryango we batemberana.

Rihanna yateruwe n'umukunzi we mu muhanda.


Rihanna n'umukunzi we bamaze iminsi mu kiruhuko mu birwa bya Barbados avukamo.

Rihanna umaze iminsi itatu muri Barbados biravugwa ko atari ikiruhuko cyamujyanyeyo gusa, ahubwo ko yaba yaragiye no kwizihiza umwaka ugiye gushira iki kirwa kimugize intwali y'iki gihugu. 

Daily Mail yakomeje ivuga ko Rihanna yafashe iki kiruhuko mbere yo gutangira kwitegura ibitaramo bizenguruka Isi (World Tour), ndetse n'imikino ya Super Bowl azaririmbamo.

Rihanna aritegura gukora ibitaramo bizenguruka Isi, nyuma y'imyaka 4 atagera ku rubyiniro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND