Umunyamideli uri mu bagezweho, Hamisa Mobeto yasabye abantu ko batakomeza kwibasira umuhungu we w’imyaka 5 avugwaho kugereka kuri Diamond Platnumz.
Mu
butumwa Hamisa Mobeto yashyize hanze yagize ati: “Sinkunda umuntu uvuga ku bana
banjye sinkishoboye kubyihanganira, sinumva ukuntu umuntu mukuru afata umwanya
wo kuvuga ku mwana w’imyaka 5.”
Hamisa yongeyeho
ati: “Mu meze bantu cyangwa murifuza ko mbafasha iki? Nta muntu n’umwe ndasaba ubufasha
bwo kurera abana, mundekere umuhungu ntimuranahura na we ariko mukomeje
kumuvuga.”
Akomeza
agira ati: “Sinshaka kugirana ibibazo n’uwo ariwe wese kuko sindi umuntu w’umunyamagambo, rero mwituma nifuza kuzahura namwe kandi simwe muhitamo se w’umwana wanjye.”
Hamisa
Mobeto avuze ibi mu gihe abantu imyaka ibaye myinshi bavuga ko umuhungu we
Dylan yaba ataramubyaranye na Diamond Platnumz, n’ubwo kugeza uyu muhanzi yemeye
umwana.
Ibi kandi bikaba atari ibintu biri mu bantu gusa kuko na nyina wa Diamond, Mama Dangote yakunze kugaragaza kudakunda umwuzukuru we ndetse ibintu byakomeje kugora Hamisa ku buryo umwana atajya agaragara ari kumwe na se nk’abandi bana yabyaranye na Zari kimwe na Tanasha.
Hamisa Mobeto n'umuhungu we Dylan Dee
Ibihe byiza aheruka kugirana n'umuhungu we na Hamisa Mobeto hari mu mpera za 2020
TANGA IGITECYEREZO