RFL
Kigali

Hazamurikwa ibikoresho by’umuziki byo ha mbere: Ibyo kwitega mu iserukiramuco ry’indirimbo zasohotse 1970-2010

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2022 4:28
0


Mu gihe habura iminsi ibiri hakaba iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’, byatangajwe ko rizahuzwa no kugaragaza ibikoresho byifashishwaga mu muziki byo ha mbere.



Kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, abayobozi ba Impano Creative iri gutegura iki gitaramo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye kuri Glazia Apartments Hotel.

Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo nk’iki kigiye kuba. Cyaherukaga kuba ku wa 27 Gicurasi 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Igitaramo cy’uyu mwaka cyahawe umwihariko, kuko kizumvikanamo indirimbo zasohotse hagati ya 1970 na 2010- Bivuze ko ari ibinyacumi bine.

Umuyobozi wa Impano Creative, Basile Uwimana yavuze ko gutegura iki gitaramo ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro. Ati “Twasanze hari igice cy’imyidagaduro kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.”

Uwimana avuga ko kuri iyi nshuro hazaba hari imurika, rizagaragaza bimwe mu bikoresho by’umuziki. Ati “Aho uzabona bimwe mu bikoresho bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Ibyinshi ntibigikoreshwa…. Ariko hari ibyo twashoboye gukusanya hirya no hino…. Abenshi ntabwo baba babizi.”

Yavuze ko banogeje cyane imyiteguro mu nguni zose z’iki gitaramo, kandi ko kuri iyi nshuro nabwo bazahemba abazahiga abandi mu myambarire.

Iri serukiramuco avuga ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk’uko byari bisanzwe.

Basile avuga ko bashingiye ku bitekerezo bakiriye, abantu banyuzwe n’uburyo cyagenze ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kiba gishingiye ku ba Djs, kandi hakibandwa cyane ku ndirimbo zo ha mbere.

Dj Mike asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, yavuze ko yiteguye nk’ibisanzwe. Ashimangira ko kuva mu 1985 akiri ku rutonde rw’abacuranga. Ati “Imyiteguro izaba ishimishije.”

Uyu mugabo yavuze ko atakigaragara mu tubyiniro ahanini bitewe n’imyaka, ariko akunze kugaragara cyane mu bukwe. Ati “Bizaba ari byiza cyane muzishima. Muzabona ibyo mutanabonye ubushize.”

Mike yavuze ko kuva yavuka atararwara indwara n’imwe, ahanini biturutse ku kuba umuziki warabaye urukingo rw’ubuzima bwe.

Uyu mugabo avuga ko ari we wacuranze mu bukwe bwa Afande Alexis Kagame. Ati “Umuziki utanga icyubahiro. Nta hantu ushobora kujya ngo baguhohotere. Umuziki urakubahisha.”

Dj Emery we yavuze ko kwitegura kwe ari ugutegura indirimbo azacuranga, ndetse n’uburyo azifashisha kugira ngo asusurutse abantu ariko kandi ngo bishingira ku buryo abantu bameze n’ukuntu bamwakiriye.

Yavuze ko kuva mu 1985 yacurangaga mu tubyiniro, ku buryo abayobozi hafi ya bose bo mu Rwanda ‘twabacurangiye’. Ati “Ubu turi gucurangira abana babo.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ashobora kuvugana na Dj Michel buri wese agafata igice cy’indirimbo azacuranga. Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Dj wenyine mu gihugu, aho yacurangaga akoresheje Generateri y’umuriro.

Dj Emery avuga ko kenshi mu tubyiniro tw’i Kigali humvikanamo indirimbo zimwe, ahanini biturutse ku kuba aba Dj badashaka kurema umwihariko wabo.

Yavuze ko kuba Dj ari akazi nk’akandi, ari nayo mpamvu umuntu akwiye kubikora abikunda.

Dj Ry avuga ko ‘imyiteguro imeze neza’. Umwaka ushize nabwo yacuranze muri iki gitaramo. Ati “Bizaba ari byiza. Turabararitse.”

Dj Bisoso avuga ko Dj Michel ari we wamwigishije gucuranga indirimbo zo ha mbere. Yavuze ko mu 2004 yari agiye kwirukanwa ku kazi bitewe n’uko yacurangaga indirimbo z’abarimo Sean Paul, Sean Kingston n’abandi batandukanye. Yavuze ko yiteguye gucuranga kugeza bucyeye. Ati “Tuzaba twizihiwe.”

Yavuze ko iki gitaramo cyihariye ‘kuko umwana yemerewe gusohokana n’umubyeyi we’. Ati “Akaza bakabyina ubundi bagataha.”

Kwinjira ni 150,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP na 10,000 Frw- Aha ni igihe uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo. Ku munsi w'igitaramo muri VVIP ni 200,000 Frw, 20,000 Frw muri VIP na 15,000 Frw mu myanya isanzwe.

Iki gitaramo kizacurangamo abarimo Deejay Mike, Deejay Emery, Deejay RY, Deejay Karim, Dj Bisoso ndetse na Dj Kadir.

-Ibyo wamenya kuri aba ba Dj bazasusurutsa abantu muri iki gitaramo

DJ BISOSO

Dj Bisoso w’imyaka 42 y’amavuko, afatwa nka nimero ya mbere mu ba Dj mu Rwanda. Ni benshi yaboneye izuba, kandi ababera ikitegererezo muri uyu mwuga.

Yacuranze kandi asusurutsa ibitaramo bitandukanye, byabereye mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Umwibuke mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars.

Uyu mugabo yatangiriye umwuga i Butare mu mwaka wa 2004, mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yaje kwimukira i Kigali ahoy amaze imyaka umunani acuranga muri Planet Night Club, ahazwi nka KBC. Ni umwe mu batsindiye mu irushanwa Kigali Djs Battle 2010.

Muri iki gihe acuranga mu tubari turimo nka Pili Pili i Kigali, Club Lounge i Kampala muri Uganda n’ahandi. Muri iki gihe akora ku Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu biganiro binyuranye.

DJ KARIM

Yavutse yitwa Abdul Karim Mungarakarama, ariko ahitamo gukoresha izina rya Dj Karim. Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko amaze imyaka 16 muri uyu mwuga.

Kuva mu 2006, uyu mugabo yacuranze mu tubyiniro turimo Casablanca (near Hotel Okapi), La Planete Club (KBC), Quelquepart Bar, People Club (Kacyiru) na Sundowner (Kimihurura) aho akora muri iki gihe.

Karim ni umwe mu bari bagize itsinda rya Ruff Cuts, ryashinzwe na Dj Kadir. Yanacurangiye mu Karere ka Huye ahamenyekanye nka Hotel Faucon, ndetse yacuranze ahitwa Home Boys Club iherereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

DJ RY

Yves Rwego wamenyekanye nka DJ RY ni umwe mu ba Dj bakiri bato mu myaka. Uburyo atondekanya indirimbo acuranga n’ibindi, biri mu bituma yigwizaho igikundiro.

Kuva mu 2017 ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru aho acuranga kuri Radio Rwanda, nko muri Samedi detente ndetse na Magic FM.

Buri wa kane acuranga kuri Magic Fm binyuze mu kiganiro ‘Club Show’, ndetse no kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu.

DJ EMERY

Emery Mutabazi wamenyekanye nka Dj Emery yujuje imyaka 56 y’amavuko. Ni umwe mu bakuze bavanga imiziki mu Rwanda.

Ni umugabo w’abana batanu watangiye kuvanga imiziki mu mwaka wa 1987, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Mujyi wa Bukavu na Goma.

Yacuranze mu tubyiniro turimo nka Zaire’s Calebasse, Boss Club, Valentino, Bodega, Ligablo n’ahandi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse mu Rwanda akorera akazi mu tubyiniro turimo nka Turbo Night, Millionaire, Sodevi y’i Gisenyi n’ahandi. Uyu mugabo yacuranze mu birori byo kwizihiza ubwigenge n’ibindi.

MOHAMED

Mohamed Kadir azwi na benshi ku izina rya Dj Kadir. Yakuranye urukundo rw’umuziki, kandi agerageza no kwigisha abandi binyuze mu kuvanga umuziki.

Afite ubumenyi n’ubuhanga bwamufashije gukorana n’abantu batandukanye. Acuranga mu bitaramo byabereye mu Burayi n’ahandi.

Mu 2001, uyu mugabo yimukiye mu Bwongereza aho yakoreye ibikorwa bitandukanye, byose bishamikiye ku muziki.

Yakoreye muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’ahandi. Afite umwihariko cyane cyane mu gucuranga indirimbo zo ha mbere.

DJ MIKE

Dj Mike yamenyekanye nka Wake Up Sound, ariko yitwa Michel Matabaro. Niwe Mukuru muri aba basore bazacuranga muri iki gitaramo. Ubu agejeje imyaka 57 y’amavuko.

Ni umugabo w’abana barindwi, kandi kuva mu mwaka wa 1988 avanga imiziki. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo yakoraga yabigize umwuga kugeza n’uyu munsi.

Ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko yari agiye kureka umuziki, ahanini biturutse ku muntu wamusagariye akamukubita urushyi.

Icyo gihe yari afite abana batanu, yiyemeza kureka gucuranga ariko bitewe n’uko abantu banyuzwe n’impano ye, bamusunikiye kugaruka muri uyu mwuga.

Uyu mugabo ubwo yageraga muri Congo yakiriwe na Dj Emery, amumenyera buri kimwe cyose gikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko babanye igihe kinini mu nzu imwe. Kandi, ubwo bagarukaga mu Rwanda, Dj Emery yasanze Dj Mike nawe yaragize inzu ye bwite amuha icumbi.

  

Dj Michel avuga ko isanganya yahuye naryo mu bukwe ryari rigiye gutuma areka kuba Dj 

Dj Bisoso yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo, kandi yakoze intonde z’indirimbo zizwi abantu bakunda cyane 

Dj Ry [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yavuze ko yakuze yumva umuziki bituma yisanga mu bavanga umuziki, ariko kandi gukunda ibyo akora nibyo bituma ageze ku ntera ishimishije 

Emery amaze imyaka 20 acuranga mu bikorwa bya Guverinoma. Avuga ko ibi byose yabishobojwe no kugira ‘Discipline’ 

Lion Imanzi ni we uzayobora iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri 

Uwimana Basile yavuze ko hari nimero izatangwa abantu bazifashisha bohereza indirimbo bashaka ko babacurangira


Oldies Music Festival iizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND