RFL
Kigali

Bad Rama yambitswe ikamba ageze i Kigali, akomoza ku ishami rya The Mane muri USA-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2022 1:08
0


Umushabitsi Mupende Ramadhan [Bad Rama], yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka irenga ibiri yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yambikwa ikamba, anavuga ko yamaze gufungura ishami rya The Mane muri Amerika.



Uyu mugabo wabonye ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022.

Yari amaze igihe ariho abarizwa mu bikorwa byari bigamije gufungura ishami ry’inzu y’umuziki ya The Mane yashinze, no gushaka abahanzi bakorana.

Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’abarimo umuhanzikazi Marina Deborah, Yvan Muzik, murumuna we Safi n’abandi.

Yakirijwe indabo ndetse n’ikamba yari yateguriwe. Kandi, bamwe mu bakobwa bamwakiriye bari bambaye imipira yanditseho ‘The Don is back.

Bad Rama yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda-Ibintu afata nk’igitangaza. Ati “Ni mu rugo. Ariko ni igitangaza kuba mpageze.” Yavuze ko yari akumbuye Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Abajijwe igisobanuro cy’ikamba yambitswe yabanje kurireba. Avuga ko ari igisobanuro cy’uko ‘Ndi umwami wenda wa Label yanjye, abantu nka Marina…”

Yavuze ko The Mane ihagaze neza n’ubwo abantu bashobora gutekereza ko yasubiye inyuma ahanini bitewe n’abahanzi bayivuyemo.

Avuga ko ishami ry’i Kigali rishobora kudakora neza, ahanini biturutse ku ntege nke z’abarishinzwe i Kigali.

Ati “…Maze igihe ndi kwagura The Mane [Kuyagurira muri Amerika] Kuba ishami rya hano ryaba ridakora neza wenda nk'uko wowe ubishaka bishobora kuva mu ntege nke z'abahari no kutabonana ariko akazi ka The Mane karakorwa."

Akomeza ati "Kandi nari ndi kurwanira ishyaka n’iyo mpamvu mubona nagarutse mu gukomeza gufasha.” 

Yavuze ko hari imishinga mishya yo gukoraho muri The Mane, filime n’ibindi. Bad Rama yavuze ko mu gihe yari amaze hanze atigeze ahura na Safi Madiba ahanini bitewe n’intera iri hagati y’ibihugu bombi babarizwamo.

Uyu mugabo aherutse gutangaza igitaramo cyo kumurika imideli cyiswe “Silverback Fashion Edition 1" kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023. 

Umuyobozi Mukuru wa The Mane, Bad Rama yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka irengaa ibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Akigera ku kibuga cy'indege, Bad Rama yambitswe ikamba. Yarisobanuye nk'iridasanzwe kuri we 

Iri kamba Bad Rama yambitswe rihagaze hagati ya 60,000 Frw na 10,000 Frw 

Bad Rama ahoberana n'umunyamakuru Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta] bakoranye igihe kinini 

Bad Rama ahoberana na bamwe mu bakobwa bari bambaye imipira yo kumuha ikaze yanditseho 'The Don' 

Bisa n'aho Bad Rama yashiranye urukumbuzi na Marina............ 

Abo mu muryango we, inshuti ze, abanyamakuru n'abandi bari bacyereye kumwakira


 

Bad Rama yakiriwe n’abarimo umuhanzikazi Marina

 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAD RAMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND