Umuririmbyi Alyn Sano yatangaje ko imyaka ibiri yari ishize ari kugerageza guhuriza Fik Fameica na Sat B mu ndirimbo "Say Less" yasohoye. Ariko ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, biturutse ku ngamba zafatwaga birimo nko guhagarika ingendo n’ibindi.
Saa sita zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza
2022, ni bwo Alyn Sano yashyize kuri shene ye ya Youtube amashusho y’iyi
ndirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 50’.
Igice kimwe cy’amashusho cyafatiwe muri Uganda,
kigaragaza Alyn Sano ndetse na Fik Fameica. Ikindi gice cyafatiwe mu gihugu
cy’u Burundi, kigaragaza Sat B.
‘Audio’ yakozwe na Producer Element muri Country
Records inononsorwa na Bob Pro n’aho amashusho yayobowe na Sasha Vybz uri mu
bakomeye muri Uganda.
Ukurikije uburemere bw’amazina y’aba bahanzi bakoranye
na Alyn Sano watekereza ko ari yo ndirimbo ya nyuma uyu mukobwa afungiyeho
umwaka wa 2022. Si ko bimeze kuko agifite byinshi byo guha abakunzi be
muri uyu mwaka.
Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayitanzeho
amafaranga menshi (Ntavuga umubare) kugira ngo irangire. Ariko biramworohera
bitewe n’uko aba bahanzi bari basanzwe bamuzi, kandi bamufata nka mushiki wabo
mu rugendo rw’umuziki nk’ababarizwa muri EAC.
Uyu mukobwa yavuze ko muri Gicurasi 2022 ari bwo
bafashe amashusho y’iyi ndirimbo. Bitewe n’uko aba bahanzi bari mu bihugu
bitandukanye, yasanze kubahuriza hamwe bitamushobokera ahitamo kujya muri
Uganda aho Fik Fameica abarizwa.
Alyn avuga ko iyi ndirimbo ari ikimenyetso
gishimangira ibyo amaze iminsi avuga ko ashaka kugeza umuziki ku rwego Mpuzamahanga.
Ati “Urabizi njya nkunda kubivuga. Njyewe mfite inzozi zo kutaba umuhanzi wo mu Rwanda gusa, mfite inzozi zo kugera ku rwego Mpuzamahanga kandi ijya kurisha ihera ku rugo.
Ikindi kandi ntabwo maze imyaka
micye mu muziki, imyaka ine ntabwo ari imyaka micye ni uko nanjye iterambere
ryanjye risa n’iryadindiyeho gato ugereranyije n’iry’abaza ubu ngubu, ariko
nanjye ntabwo ndi muto cyane mu muziki cyangwa no mu myaka cyangwa mu bikorwa.”
Akomeza ati “Rero naravuze nti ni gute natangira
kwagura inzozi ko nshaka kugera ku rwego Mpuzamahanga nabigenza nte ndavuga nti
reka mpera aho umuntu ashobora kwishyikira muri EAC n’ubwo nabyo bigoye. Rero
ntekereza abahanzi bagiye bakomeye kandi mbona twajyana muri iyo ndirimbo.”
Alyn Sano yavuze ko yabashije kugera kuri aba bahanzi
abifashishijwemo na Dj Pius, Aristide n’abandi.
Uyu mukobwa yavuze ko Fik Fameica yamugiriye inam zirimo
kugira ikinyabupfura, kwirinda icyatuma buri wese amutakariza icyizere kandi
akagira ubuzima buzima.
Ati “Ugomba kugira ubuzima bwiza. Kandi ukirinda
ikigare, ntukore ikintu kubera ko abandi bagikoze muri studio. Ugasanga ubuzima
bwawe buragana habi. Kandi burya umuhanzi n’ubwo abantu bamubona nk’uw’iki gihe
ariko umuhanzi ni uw’ahazaza kurusha uko ari umuntu w’iki gihe.”
Yavuze ko Fik Fameica adakozwa ibyo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.
Kandi ni umuraperi ukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva yatangira gukorana na Sat B
byarenze akazi ahubwo amubera inshuti yo mu buzima bwa buri munsi.
Ngo yamugiriye inama zirimo kwagura umubano we n’abandi
bahanzi, gukora cyane no kudakorana n’umuhanzi kubera ko afite izina rinini,
ahubwo yakabaye ashingira ku mpano uwo muhanzi afite.
Ati “Ni ibintu mfata nk’iby’igiciro kinini cyane kuri
njye. Kuba mbona basaza banjye nasanze mu muziki ari abantu dukoranye indirimbo.
Kandi ari abantu bangira inama, kandi nanjye nkumva y’uko ari ikintu gikomeye
kuba nakurikiza izo nama.”
Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye nka Sat-B ni
umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi wo mu gihugu cy’u Burundi.
Ni we washinze inzu y’umuziki ifasha abahanzi ya
Empire Avenue. Yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Bujumbura, ubu yujuje imyaka
32 y’amavuko.
Uretse kuba yarakoranye indirimbo na Aly Sano asanzwe
azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Beautiful’ yakoranye na Meddy, ‘Imodokari’, ‘Dawa’,
‘Your Day’ n’izindi.
Walukagga Shafik wamenyekanye mu muziki nka Fik
Fameica, ni umuraperi w’umunya-Uganda benshi bazi ku izina rya Fresh bwoy.
Kuva mu 2015 impano ye yaratangariwe cyane, ahanini
binyuze mu ndirimbo ‘Pistol’ yakoreye muri Black Man Town Music Label ya
Geosteady.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Salawo’, ‘Mbega wa
Bbaala’ n’izindi. Yujuje imyaka 26 y’amavuko, kandi aherutse gutangaza umushinga w’indirimbo 'Deep' yakoranye na Bruce Melodie.
Alyn Sano yatangaje ko kuva mu 2020 yatangiye gukora kuri iyi ndirimbo mu murongo yihaye wo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga
Sat-B yabwiye Alyn Sano kudakorana indirimbo n’umuhanzi kubera ko afite izina rikomeye, ahubwo kujya anashingira ku mpano y’uwo muhanzi
Fik Fameica yabwiye Alyn Sano gusigasira izina rye nk’umuhanzi
no kwirinda ikigare cyatumye adakurikira inzozi ze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAY LESS’ YA ALYN SANO, FIK FAMEICA NA SAT-B
TANGA IGITECYEREZO