RFL
Kigali

M23 yahawe amasaha 48 yo kurekura aho yafashe, yigaruriye akandi gace muri DRCongo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/12/2022 14:40
0


Umutwe w'abarwanyi wa M23 utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, wongeye agace ka Kishishe mu two imaze gufata, ibisa no kuvunira ibiti mu matwi kuko yari yahawe amasaha 48 gusa ngo ibe yashyize hasi intwaro ndetse isubize uduce yafashe.



Nk'uko bitangazwa na Radio Okapi ndetse n'urubuga rwa Goma 24, abarwanyi ba M23 bahatanye bikomeye n'abo mu mitwe ya Mai Mai ndetse na FDRL, kuva Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru, birangira begukanye agace ka Kishishe bongeye ku handi basanzwe bayobora.

Aka gace ka Kishishe kari kamaze igihe kagenzurwa kavugwamo abo mu mutwe wa Mai Mai na M23, gaherereye muri Bambo muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 n'indi mitwe bahanganye, bakomeje imirwano ikaze yo kugabana uduce two mu Burasirazuba bwa DRCongo, mu gihe inama y'abahagarariye ibihugu byo mu Karere yabereye muri Angola mu cyumweru gishize yari yategetse ko imitwe yose ishyira intwaro hasi mu masaha 48.

Amasaha 48 yahawe iyi mitwe mu nama z'i Luanda n'i Nairobi yarangiye kuwa 25 Ugushyingo i Saa 18:00, ariko M23 yo yahise isubiza ko aho irwanira ari iwabo, bityo ntaho bafite ho kujya.

Canisius Munyarugerero uvugira M23 mu bya Politiki, yabwiye BBC ko batigeze bamenyeshwa iyo myanzuro ndetse batari bahagarariwe muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu ariko ko bari iwabo nta handi bajya.

Yagize ati ''Baravuga ko ibyo bihugu byemeje ko biri butugabagabane, bamwe bagahinduka Abarundi, abandi Abanyarwanda cyangwa Abanya-Angola, Ariko bitabaye ibyo turava iwacu tujye he?.”

Umutwe wa M23 wubuye intwaro muri Werurwe 2022 uhita ufata agace ka Bunagana ndetse n'utundi twinshi two muri Teritwari ya Rutshuru. Ni nyuma y'aho abarwanyi ba M23 bari bamaze igihe bari mu mashyamba ndetse batumvikana mu bitero bikarishye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND