RFL
Kigali

Rubavu: “Abarimu batize uburezi bazakomeza gufashwa harebwa uko bahabwa amahugurwa”- Kambogo Ildephonse

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/12/2022 13:03
0


Nyuma y’uruzinduko rw’abadepite rwamaze iminsi 14, bagaragaje ibibazo bahuye nabyo mu Mirenge uko ari 12 igize aka Karere. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimangira ko hagiye kurebwa uko abarimu batize uburezi bafashwa mu rwego rwo kugira ngo hakomeze gutangwa uburezi bufite ireme.



Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro uruzinduko rw’iminsi 14 Abadepite bagiriraga mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya Kabiri, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 kubiro by’Akarere ka Rubavu, bagaragaje ibibazo bahuye nabyo ndetse bakira ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n’inzego zitandukanye z’abayobozi mu Karere ingabo na Police.

Muri ibi bibazo aba badepite bahuye nabyo harimo n’ibibazo by’abarimu bashya mu burezi badafite amahugurwa, ndetse n’ikibazo cy’ikoranabuhanga mu burezi n’iminara idakora neza. 

Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo n’uko kigiye gukemurwa, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko hari abarimu batize uburezi ndetse ntibabone n’amahugurwa, avuga ko bigiye gukurikiranwa.

Ati: “Babivuze muri rusange, hari abarimu batize uburezi ndetse batanabonye amahugurwa abafasha kunoza akazi kabo neza nk’abarimu, ibi nabyo ni ugukorana na Minisiteri y’Uburezi kuko iyo gahunda irahari kugira ngo tubiteho by’umwihariko, ubundi icyo kibazo kitazongera kugaragara”.

Iki kibazo cy’abarezi batize uburezi ntibabone n’amahugurwa kimwe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rikiri rike n’aho riri ntibarikoreshe neza, bigiye kwitabwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere, Kambogo Ildephonse.

Uru ruzinduko rw’akazi itsinda ry’abadepite mu Nteko ishinzwe amategeko rwasojwe bagaragaza ibyavuye mu Mirenge 12 igize aka Karere, bibanda ku bikorwa by’iterambere bifasha abaturage bo mu byiciro byihariye muri gahunda ya Guverinoma. Ni uruzinduko rwatangiye tariki 17 Ugushyingo kugeza tariki 30 Ugushyingo 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND