RFL
Kigali

Sénégal ikipe ya mbere y’Afurika yakatishije itike ya ⅛ mu cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/12/2022 12:51
0


Imikino ya nyuma mu matsinda ikomeje gukinwa kuri uyu wa Kabiri, tariki aho hasigaye amatsinda 4 agomba gutanga amakipe 8 asanga andi 8 mu mikino ya 1/8.



Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes. Sénégal yari ihanzwe amaso na benshi ku mugabane w’Afurika nk’ikipe yahabwaga amahirwe ariko ntigire intangiriro nziza z’irushanwa, niyo yabaye ikipe ya mbere y'Afurika yabonye itike ya 1/8, ibintu yaherukaga mu 2006. 

Les Lions de la Teranga (Sénégal) na Equateur zagiye mu kibuga zose zigifite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro bitewe n’uko zaari bwitware kuri uyu mukino.

Sénégal yahinduye imikinire yongereye imbaraga mu busatirizi, biha umwanya Ismaila Sarr na Iliman Ndiaye yo kugeza imipira myinshi mu rubuga rw’amahina. Ubu buryo bwabyaye umusaruro kuko Ismaila Sarr yazamukanye umupira ageze mu rubuga rw’amahina, Piero Hincapié aramwitambika umusifuzi Clément Turpin atanga penaliti. 

Penaliti yatewe neza na Ismaila Sarr Iyi kipe ya Equateur yari yakomanze imbere y’izamu rya Sénégal, ku munota wa 67 yatsinze igitego ibifashijwemo na goMoisés Caicedo ku mupira yashyize ku mutwe uvuye kuri koruneri yatewe na Felix Torres

Sénégal yahise ikanguka bwangu Kapiteni wayo Kalidou Koulibaly ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 70, ari na cyo cyabaye itandukaniro kuri uyu mukino wagejeje iki gihugu cya Afurika mu mikino ya 1/8.

Senegal yabaye ikipe ya mbere y'Afurika yabonye itike ya 1/8

Ghana, Morocco na Cameroon nizo kipe za Afurika zigifite amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/8 nyuma yaho Tunisia yaraye isezerewe. Amahirwe ya Cameroon yo gukomeza arabarirwa ku mashyi kuko biyisaba gutsinda ikipe ya Brazil iyoboye itsinda rya karindwi, nabwo igasigara ireba ko Serbia itsinda ikipe y’igihugu y’Abasuwisi iri ku mwanya wa 2 muri iri tsinda.

Ikindi mwamenya ni uko muri iki gikombe cy’Isi cya 2022, Qatar yabaye igihugu cya mbere mu mateka cyakiriye iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi kigasezererwa nta mukino n’umwe gitsinze [cyatsinzwe imikino yose cyakinnye] cyangwa kinganye mu nshuro 22 kimaze gukinwa. Mu yindi mikino, Arijantine ya Messi yaraye ibonye itike ya 1/8 nyuma yo gutsinda Poronye.

Ahandi bikomeye ni mu itsinda bise iry’urupfu rya E, Ubudage bufite inota 1 gusa mu mikino ibiri ibanza, bugomba gutsinda Costa Rica kugira ngo amahirwe yo gukomeza yiyongere, bigaterwa n’uko umukino w’u Buyapani na Espagne uza kurangira.

Portugal ya Ronaldo iyoboye itsinda ryayo rya 8, yamaze kubona itike ya 1/8 ikaba ishaka gutsinda Korea y'Epfo ikaba ikipe ya mbere ibonye amanota 9 ku 9, ndetse muri iri tsinda Ghana, na Uruguay zigomba kwishakamo ikipe izaherekeza Portugal.

Nk’ikigo kinini cy’isakazamashusho mu Rwanda, StarTimes izanerakana imikino ya Bundesliga, CAF Champions League, CAF Confederation Cup hamwe na shamipona y’umupira w’amaguru muri Afrika, CHAN, mu mwaka wa 2023.


Star Times ikomeje gufasha abakunzi ba ruhago kureba igikombe cy'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND