Mu buzima bwa buri munsi, buri wese agira umuntu wabaye urufatiro rwatumye hari aho ageze. Hari abibuka gushimira abo bantu, hari n’abandi babirenza ingohe. Ariko kandi biragoye kubona icyo wakwitura uwo muntu.
Abahanga mu mibanire bavuga ko ijambo “Murakoze” cyangwa se ‘Mwarakoze’ rigera
ku ndiba y’umutima kurusha ibya mirenge wakwitura uwo muntu, cyane ko kenshi ushobora no
gusanga mu bushobozi akurusha.
Abahanzi n’abasizi bo biraborohera, kuko bifashisha inganzo bakumvikanisha uruhare rw’uwo muntu mu buzima bwabo. Hari abahitamo
kumuvuga mu izina cyangwa se bagakoresha irindi zina, ariko risobanura neza uwo
muntu yashakaga kuririmba.
Ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mama Tabita’, Clarisse
Karasira usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko
mu buzima hari abantu banyuranye babaho ubuzima bwitangira abandi muri
sosiyete cyangwa ahandi.
Abo bantu barangwa n’impuhwe, imbabazi, ndetse bagakora
uko bashoboye kose ngo bagabanye akababaro n’ibibazo mu bantu. Ati “Turabazi
kandi tubana nabo umunsi ku munsi.”
Uyu muhanzikazi avuga ko ‘Bene aba bantu kandi usanga
badakora ibi kuko bafite ubushobozi bwinshi’.
Akungamo ati “Ndetse kenshi na kenshi usanga nabo
bakwiye gufashwa, ariko ibi ntibibabuza kwitangira abandi.”
Yabwiye InyaRwanda ko indirimbo ye yise ‘Mama Tabita’
yashibutse muri we mu ntangiriro za 2020 nyuma yo gusubiza inyuma intekerezo akibuka
umubyeyi w’intangarugero, wabaye urufatiro rw’ubuzima bwe n’umuziki uyu munsi
akora.
Clarisse yavuze ko amazina asanzwe y’uyu mubyeyi atari
Tabita, ahubwo yaje gusanga ubuzima bwe buhuye n’ubwa Tabita uvugwa muri
Bibiliya wafashaga abantu cyane.
Yavuze ati “Nasanze ubuzima bwe bumeze nk'ubwa Tabita
uriya wo muri Bibiliya. Hanyuma rero indirimbo nyihimba uko.”
Uyu muhanzikazi avuga ko hari benshi babayeho ubuzima
nk'ubwa Tabita yaririmbye, ko uyu ahagarariye abo bose yamenye n'abandi
atamenye. Avuga ko yagiye mu nganzo ahimba iyi ndirimbo ashingiye ku mibereyo
y'uwo mubyeyi.
Ati "Uwo mubyeyi rero ni umubyeyi ufite igisobanuro
kinini mu buzima bwanjye cyane. Singiye kumuvuga ariko ni umubyeyi n'iyo
mutekereje numva ibyishimo binsaze cyane, nkanarira."
Yavuze ko uyu mubyeyi ari we wamujyanye mu itorero, amujyana
mu muziki no mu bandi. Muri iryo torero bigishaga abana kubyina, kuvuza ingoma,
ubukorikori n'ibindi. Ati "Amfata ukuboko, akajya ampa indangururamajwi
nkaterera itorero."
Clarisse avuga ko uyu munsi akora umuziki ‘kubera uruhare rw’uyu mubyeyi’. Ati “Kuba ndi n’umuhanzi yabigizemo uruhare cyane. Kuba yarumvishe ko impano yanjye igomba gukura ndirimba yabigizemo uruhare. Rero yari umuntu witanga cyane."
"Yaritangaga pe pe cyane kuko n'abantu bose bamuzi, n'ubu
ngubu bashobora kuba bumvishe nk’iyi ndirimbo bagahita bamenya uwo ndi kuvuga, kubera uburyo nyine yari ameze. Yari umuntu witanga kandi adafite ibya mirenge.”
Ashimangira ko uyu mubyeyi yabayeho ubuzima
bw'urugero, afasha abarwayi, ahimba indirimbo z'amakorali, yitangira buri wese
uko ashoboye.
Kuva yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Clarisse Karasira amaze gushyira ahagaragara indirimbo zirimo nka nka 'Mama wa
Africa', 'Yewe Africa', 'Kazeneza' yahimbiye imfura ye, 'Ubuntu' ari kumwe
n'ababyinnyi b'i Burundi.
Iyi ndirimbo ‘Mama Tabita’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Foda, naho amashusho yatunganyijwe na Fefe Faith. Yagizwemo uruhare kandi n’umusizi Tuyisenge Olivier, ndetse na Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse.
Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Mama Tabita’
Clarisse yavuze ko umubyeyi yahaye izina rya Tabita yasanze ahuje imyitwarire na Tabita uvugwa muri Bibiliya
Clarisse avuga ko mu ntangiriro za 2020 ari bwo yagiye
mu nganzo yandika kuri uyu mubyeyi wamubereye urufatiro rw’umuziki we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMA TABITA’ YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO