RFL
Kigali

“Urukundo ni ubutubuzi”! Inkuru y’urukundo rw’umugore washakanye n’umugabo ufite umusatsi mu maso

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/12/2022 14:01
0


Urukundo rwita cyane kubiri mu mutima w’umuntu uri kurushaka, rukita gake cyane ku bigaragara inyuma y’urusaba. Abantu banga gushaka abakunzi bitewe n’uko baba babona nta rukundo ruri mubo bifuza, n’inyuma hakababera imbogamizi. Muri iyi nkuru turagaruka ku rukundo rutangaje rw’umugabo ufite umusatsi mu maso wiswe ‘Wolf Man’ na Alicia



Abantu benshi bareba inyuma ubundi bakakuganiraho kakahava, bakavuga uburyo isura yawe idashamaje bigatuma ubura uwo wikundiraga. Uburyo umuntu agaragara bimubuza kubona uwo yihebeye, bikavugwa ko utazize ubusa ahubwo uzize uko usa.

Abantu benshi barabengwa buri munsi, bakangwa n’abo basabye urukundo, gusa bakabanga bavuga ko batabakunda kubera uburyo bagaragara inyuma gusa.

Ibi ntabwo byigeze biba kui Larry Gomez uzwi nka Wolf Man kubera kugira umusatsi mu maso, wahuye n’umukobwa mwiza cyane Alicia Martinez bagakundana kugeza bakoze ubukwe, bakemeranya kwibanira akaramata bombi nyuma yo gutandukana na Nadine Gomez’.

N’ubwo umubiri we wuzuye ubwoya n’umusatsi gusa, Larry Gomez, afite uwo yihebeye. Umubiri ndetse n’isura bikikijwe n’ubwoba n’umusatsi, uburyo yabonyemo umukunzi byatumye bamwe bemeza ko urukundo ari ‘Ubutubuzi’.

Atarebye ku burwayi afite, Larry yahuye na Alicia Martinez barakundana baza no gushyingirwa. Kuva muri 2005 bari mu munyega w’urukundo bombi, gusa batabigaragaza muri rubanda. Uyu mugore yemeje ko yakunze Wolf Man kubera imico ye n’uburyo yitwaraga, avuga ko ari umugabo mwiza  ugira umutima mwiza.

Amazina bwite ya Larry Gomez ni Gabriel Ramos-Gomez. Uyu mugabo yahisemo akazina ka Larry nyuma yo guhimbwa ‘Wolf Man’ nyuma yo kugaragaza ko azi kandi akunda cyane umukino wa Acrobat.

We n’umuvandimwe we ndetse na mushiki wabo bavukanye uburyayi buzwi nka ‘hypertrichosis’ (Werewolf Syndrome), ndetse na bamwe mu bo mu miryango yabo bavukanye ubu burwayi.

We n’umuvandimwe we Danny, bakuze bakina umukino wa ‘Circus’ mu gihugu cya Mexico ndetse no mu tundi duce tuzwi nka ‘Venice Beach, California n’ahandi’. Larry Gomez cyangwa Wolf Man, afite umwana w’umuhungu gusa uyu mwana we ntabwo afite ubu burwayi.

Larry Gomez yaje gushakana na Nadine Gomez, umugore we wa mbere mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2007, batandukana bafitanye umwana umwe aza kongera gushakana na Alicia Martinez wamukunze cyane kuva mu mwaka wa 2016, kugeza ubu baracyari kumwe.

Kugeza ubu urukundo rw’aba bombi rwatumye abantu benshi bavuga ko urukundo rutabaho, bakavuga ko ari ubutubuzi (Scam) bitewe n’uburyo batabasha kurusobanukirwa. Yakinnye filime zitandukanye zirimo; “Water for Elephants”, “Finding the Werewolf” n’izindi zitandukanye.

Inkomoko: imdb.com, Opera News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND