Urukundo rugeze mu mahina, wafashe umwanzuro. Uwo wihebeye, uwo umutima wawe wifuza wamaze kumugeza mu rugo rwawe. Byose byageze ku iherezo. Igisigaye urasabwa kumwitaho nawe ukiyitaho, kubw’ejo hazaza hanyu. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu wari ukwiriye kujugunya inyuma y’umutima wawe.
Mu rukundo
habamo epfo na ruguru, habamo hirya no hino. Ibi bishatse kuvuga ko mu rukundo
habamo ibyiza n’ibibi. Rero mugabo / mugore, urasabwa kwirinda ibintu bishobora
kugusenyera, byaba byiza, byaba bibi. Urasabwa kwirinda cyane.
Hari byinshi
ushobora gusubizamo amaso, ugahita usubiza iwabo uwo mwashakanye. Ariko ni cyo
gihe? Ese ubwo ntiwaba warakererewe? Reka tubirebere hamwe.
1. Ntabwo ukwiriye kongera kureba ku mabi ye
yakoze mbere y’uko mubana (Her Imperfections).
Birashoboka ko
wamuzanye afite ibibi byinshi yakoze. Wenda yari afite abandi bakundanye batari
wowe, basangira igihe bari kumwe. Uwo mubana, yafashe umwanzuro wo kubasiga kuko
batabashije kumwuzurira ibyiyumviro n’ibyifuzo aragusanga.
Wowe rero
ntabwo ukeneye gusubiza amaso inyuma ngo ubisubiremo, fata umwanya wawe
ubyikuremo, ubivemo umuhe umutima nk’uko nawe yawuguhaye kandi bizakubera byiza, gusa ibi uzabikora mu gihe udashaka gusenya urugo rwanyu.
2. Ese ko atameze nka runaka mu gitanda?
Iri ni ikosa
rikomeye cyane, ni ikibazo gikomeye cyane ndetse ni icyaha kubashakanye. Niba
wifitemo umwuka ukubwira gutyo wamagane hakiri kare rwose, ikintu ukeneye ni
ukumenya ko wowe n’umutima wawe mwakiriye umuntu mufite aho ubundi ukiga
kunyurwa 100%. Buri muntu yakubera mwiza mu gitanda kandi ni wowe ubigiramo
uruhare.
3. Ntabwo ukwiriye kumugenzura.
Ntabwo
bikwiriye ko ufata umwanya ngo ugenzure umudamu wawe cyangwa umugabo wawe
ushaka kumenya abo bari kumwe, abo bagendana ,… Ibi bizakubera ikibazo gikomeye
kuko ushobora kuzahura n’ubutumwa yewe bwa cyera, ariko bukakurakaza mpaka
mutandukanye. Ntabwo ari byiza ko ujya muri telefoni ye,…. ugamije kumugenzura.
Mwarashakanye
muhe umwanya, umwizere, umukunde, ubundi umwiteho kurushaka abandi utekereza
ko bamukeneye.
Niba ushaka kwikubira
umuntu mukundana wowe wenyine, urasabwa kumukunda cyane kurenza abo bandi
bamukeneye kuko ni mwiza kandi anyura ahantu hari abantu bamubona. Ikintu
ukeneye cyane ni ukumenya ko umukunda kubarusha, bitari mu magambo ahubwo mu
bikorwa.
TANGA IGITECYEREZO