RFL
Kigali

Safi Madiba yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’ I love you’-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/12/2022 7:49
0


Mu magambo ateye agahinda ariko asubizamo imbaraga, Safi Madiba yatatse uyu mukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “I Love you”, amugaragaza nk’uzahora ari uw’agaciro mu buzima bwe.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022 nibwo Safi Madiba yanyujije kuri sitati ye ya Whatsap ubutumwa buteye agahinda, busobanura ubuzima yanyuranyemo n’uyu mukobwa n’uburyo yamufashije akajya mu mashusho y’indirimbo ye akigera muri Amerika.

Safi Madiba yavuze ko uyu mukobwa ukiri muto yitabye Imana ari urumuri rudasanzwe kuri we, bitewe n’uburyo yamwigaragarije kuri kamera.

Safi Madiba yahishuye ko na nyuma y’aya mashusho babaye inshuti, ndetse ahora ashimira uburyo yagiye amutera imbaraga mu muziki we.

Yakomeje avuga ko bakoranye amateka bari kumwe mu mashusho y’indirimbo “I love You” akigera Canada, amuha isezerano ry’uko azahora amwubahira uru ruhare rwe.

Ubutumwa bwa Safi Madiba kuri uyu mukobwa

Uyu muhanzi yavuze ko uyu mukobwa atasibaga kumubaza indirimbo nshya igihe izasohokera, avuga ko atunguwe no kuba agiye muri ubu buryo gusa yikomeza avuga ko hakiri urwibutso rwe.

Uyu mukobwa yasigiye intimba Safi wamwifashishije mu mashusho

Indirimbo “I love you” yagaragayemo uyu mukobwa, ni indirimbo imaze imyaka ibiri ikaba ari indirimbo yakunzwe mu buryo budasanzwe kuko imaze kurebwa na miliyoni 4 zirenga.


Utu ni tumwe mu duce twagaragaye mu ndirimbo “I love you”


Uyu mukobwa yashimiwe uburyo yagaragaye muri iyi ndirimbo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND