RFL
Kigali

Sénégal, ikipe ya mbere y’Afurika yakatishije itike ya ⅛ mu cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/11/2022 17:24
0


Imikino ya nyuma mu matsinda yatangiye gukinwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ugushyingo 2022.



Ni imikino mukurikirana ku buntu binyuze kuri telaviziyo y’u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya StarTimes. 

Sénégal yari ihanzwe amaso na benshi ku mugabane w’Afurika nk’ikipe yahabwaga amahirwe ariko ntigire intangiriro nziza z’irushanwa, gusa nyuma yaje kwitwara neza itsinda imikino 2, harimo n’uwayihesheje amanota yo gukomeza muri 1/8, icyiciro iherukamo mu 2006.

Les Lions de la Teranga( Sénégal) na Equateur zagiye mu kibuga zose zigifite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro bitewe n’uko zari bwitware kuri uyu mukino. 

Sénégal yahinduye imikinire, yongereye imbaraga mu busatirizi, biha umwanya Ismaila Sarr na Iliman Ndiaye yo kugeza imipira myinshi mu rubuga rw’amahina.

Senegal yatangiye igikombe eitsindwa n'u Buhorandi 

Ubu buryo bwabyaye umusaruro kuko Ismaila Sarr yazamukanye umupira ageze mu rubuga rw’amahina, Piero Hincapié aramwitambika umusifuzi Clément Turpin atanga penaliti. 

Penaliti yatewe neza na Ismaila Sarr Iyi kipe ya Equateur yari yakomanze imbere y’izamu rya Sénégal, ku munota wa 67 yatsinze igitego ibifashijwemo na Moisés Caicedo, ku mupira yashyize ku mutwe uvuye kuri koruneri yatewe na Felix Torres. 

Sénégal yahise ikanguka bwangu Kapiteni wayo Kalidou Koulibaly ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 70, ari na cyo cyatanze itandukaniro kuri uyu mukino wagejeje iki gihugu cya Afurika mu mikino ya 1/8. Ghana, Morocco na Tunisia ibi bihugu nabyo bifite amahirwe yo gukatisha itike ya 1/8, ariko bikazava mu mikino ya nyuma bazakina yo mu matsinda baherereyemo.

Mu ngeri zose, Senegal irahagarariwe

Cameroon amahirwe yayo yo gukomeza  arabarirwa ku mashyi kuko biyisaba gutsinda ikipe ya Brazil iyoboye itsinda, nabwo igasigara ireba ko Serbia itsinda ikipe y’iguhugu y’abasuwisi iri ku mwanya wa 2 muri iri ritsinda. 

Tunisia nayo gukomeza biracyagoye ugereranije n’andi makipe ahagarariye Afurika nka Ghana na Morocco aya yombi uko ari 2 ari ku mwanya wa 2 mu matsinda mu gihe Tunisia ari iya nyuma ikaba ikina na France ya mbere ari nayo inafite iki gikombe cy’Isi giheruka.

Ghana nayo iri mu makipe ya Afurika ahabwa amahirwe yo kugera mu mikino ya 1/8

Ikindi wamenya ni uko muri iki gikombe cy’Isi cya 2022,  Qatar yabaye igihugu cya mbere mu mateka cya kiriye iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi kigasezererwa nta mukino n’umwe gitsinze [cyatsinzwe imikino yose cyakinnye] cyangwa kinganye mu nshuro 22 kimaze gukinwa.

Mu yindi mikino, Argentine ya Messi izahura na Polonye, iyoboye itsinda. Messi wigaragaje mu mikino ibiri iheruka, ategerejweho guhesha ikipe ye itike ya 1/8 cy’irangiza, nubwo bitoroshye.

Ahandi bikomeye ni mu itsinda bise iry’urupfu rya  E, Ubudage bufite inota 1 gusa mu mikino ibiri ibanza, bugomba gutsinda kugira amahirwe yo gukomeza yiyongere, bigaterwa n’uko umukino w’Ubuyapani na Espagne uzaba wagenze, ariko n’Abadage batsinze Costa Rica.

Portugal, ya Ronaldo umeze neza, ashobora nogukomeza gutsinda ibitego, iy kipe iyoboye itsinda ryayo, irasabwa kunganya gusa kuko yo imaze gutsinda imikino yayo yose imaze gukina mu itsinda irimo, hasigaye kwishakamo izayiherekeza hagati ya Ghana,  Korea Y'Epfo na Uruguay .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND