RFL
Kigali

John Rwangombwa uyobora BNR yahawe igihembo cya Guverineri w'umwaka muri Afrika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/11/2022 15:30
1


Mu nama yiga ku iterambere ry’ibigo by’imari ku mugabane wa Africa ariyo Africa Financial Industry Summit (AFIS), Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yatowe nka Guverineri w’umwaka muri Afrika, ahabwa n’igihembo.



Kuwa Mbere tariki 28 Ugushingo kugeza kuwa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, i Lome muri Togo habereye inama yari igamije kwiga ku iterambere ry'imari muri Afrika. 

Iyi nama yahurije hamwe kandi yitabirwa n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’imari muri Africa, harimo: impuguke mu bukungu, abarezi, n’abashoramari. Barebeye hamwe uko urwego rwo kwiteza imbere rwakwaguka.

John Rwangombwa uri mu bitabiriye iyi nama, yahawe igihembo nka Guverineri w'Umwaka muri Afrika. Rwangombwa yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR] kuva muri Gashyantare 2013, akaba ari hafi kuzuza imyaka icumi ari Umuyobozi wayo kandi w’ingirakamaro.

Kuva yatorwa, hagaragaye umusaruro udasanzwe, ibyo bikaba byaratumye ubukungu bw’igihugu bugenda bwiyongera ku rwego rushimishije aho buri mwaka nibura ubukungu bwiyongera hejuru ya 8% ndetse iryo terambere rigafasha abaturarwanda muri rusange.

Ku bw'iyo mikorere myiza, Guverineri Rwangombwa yahembwe nk’umuyobozi wakoze iyo bwabaga agatanga umusaruro. Si ibyo gusa kuko yakoze no mu zindi nzego z’ubukungu harimo: ikigo cy’imisoro n’amahoro, Minisiteri y’Igenamigambi n'ahandi. 

Iki gihembo yahawe kizwi nka AFIS Central Bank Governor, yagihawe nk’umuyobozi wa Banki Nkuru wakoze neza ndetse imikorere ye igateza imbere urwego rw’imari n’igihugu cy’u Rwanda.

Mu miyoborere ye, Rwangombwa yimakaje ikoranabuhanga mu bijyanye na service z’imari. BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2022, amafaranga yahererekanijwe (Money banking) binyuze kuri telefone yiyongereye ku kigero cya 58% ugereranije n’umwaka wabanje, yavuye kuri miliyari 4. 707rwf akagera kuri miliyari 6.616rwf.

Uretse umusaruro ugaragara yatanze nyuma y'uko abaye umuyobozi BNR, uyu muyobozi yanagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubukene mu gihe yakoreraga inzego z’ubukungu zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yayoboye guhera mu 2009 ndetse n’ahandi, bikaba byaragaragaye ko ubukene bwagabanutse ku kigero cya 12% kuva mu 2009 kugeza mu 2011.

John Rwangombwa si ubwa mbere ahawe igihembo cy'imikorere myiza kuko mu mwaka wa 2015 yahawe igihembo cya Guverineri wa Banki Nkuru y’umwaka muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa sahara. 

Ikigo Jeune Afrique Media Group na Africa CEO Forum ni bo bategura iyi nama itanga igihembo cya Guverineri wa Banki Nkuru muri Africa.


John Rwangombwa yahawe igihembo cya Guverineri w'umwaka muri Afrika


Umwanditsi: Rachel Muramira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aubrey1 year ago
    Ka nshimire umwanditsi kubw’ubusesenguzi bwuzuyemo ubuhanga





Inyarwanda BACKGROUND