RFL
Kigali

Amerika: Japhet Ingeri yasohoye indirimbo ‘Incassable’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/11/2022 15:04
1


Umuhanzi Japhet Ingeri umwe mu Banyarwanda bakorera umuziki muri Amerika, akaba anawitungayiriza, yasohoye indirimbo yise "Incasable".



Japhet Ingeri yavukiye mu Rwanda i Gikondo tariki 20 Kamena1998, akaba yarageze muri Amerika mu mwaka wa 2019 nyuma y’umwaka umwe gusa ahageze ahita atangira gutunganya umuziki.

Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo ebyiri, yabwiye inyaRwanda.com ko ari guteganya gusohora Album mu gihe kingana n’umwaka cyane ko ubu imbogamizi yazikemuye. Ubu yamaze gukora Studio ye bwite na cyane ko azi gucuranga, bikaba bizamufasha no gukorera abandi bahanzi.

Japhet Ingeri aba muri Nebraska akaba ari naho iyi Studio ye iri. Akora ibintu byinshi bijyanye n’indirimbo birimo kuyandika kugeza ibaye indirimbo. Anafitanye amasezerano na Giants Pictures Company, ibintu bimworohera gukora n'amashusho, indirimbo yose ikarangira mu byumweru bitatu.


Japhet ni umwe mu bahanzi bicurangira

Uyu muhanzi wagiye muri Amerika agiye kwiga, yavuze ko mu myaka itanu ateganya gukora ibitaramo bitandukanye bitewe n’intego yihaye akanavuga ko yiteguye gukorera abandi bahanzi kandi bakomeye.

Indirimbo 'Incassable' iri kuri shene ya youtube ya Japhet Ingeri ikaba ari imwe mu ndirimbo ebyiri afite, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu mu minsi ine imaze isohotse.



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO INCASSABLE YA JAPHET INGERI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery Patrick 1 year ago
    Nindirimbo nziza mubyukuri twarayikunze gusa nkuko tujya tubona abandi baza bakahenda turifuza ko uwo muhanzi mushya wacu itara acanye ritazima ahubwo intabwe ateye ikaba yafasha nabandi nacyane ko kujya muruhando rwamuzika atari ibintu byoroshye ubwo urumva nawe aje murugamba nkabandi bose gusa nakomereze aho tumwifurije ishya nihirwe murugendo atangiye





Inyarwanda BACKGROUND