Umuhanzi Japhet Ingeri umwe mu Banyarwanda bakorera umuziki muri Amerika, akaba anawitungayiriza, yasohoye indirimbo yise "Incasable".
Japhet Ingeri yavukiye mu Rwanda i Gikondo tariki 20 Kamena1998, akaba yarageze muri Amerika mu mwaka wa 2019 nyuma y’umwaka umwe gusa ahageze ahita atangira gutunganya umuziki.
Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo ebyiri, yabwiye inyaRwanda.com ko ari guteganya gusohora Album mu gihe kingana n’umwaka cyane ko ubu imbogamizi yazikemuye. Ubu yamaze gukora Studio ye bwite na cyane ko azi gucuranga, bikaba bizamufasha no gukorera abandi bahanzi.
Japhet Ingeri aba muri Nebraska akaba ari naho iyi Studio ye iri. Akora ibintu byinshi bijyanye n’indirimbo birimo kuyandika kugeza ibaye indirimbo. Anafitanye amasezerano na Giants Pictures Company, ibintu bimworohera gukora n'amashusho, indirimbo yose ikarangira mu byumweru bitatu.
Japhet ni umwe mu bahanzi bicurangira
Uyu muhanzi wagiye muri Amerika agiye kwiga, yavuze ko mu myaka itanu ateganya gukora ibitaramo bitandukanye bitewe n’intego yihaye akanavuga ko yiteguye gukorera abandi bahanzi kandi bakomeye.
Indirimbo 'Incassable' iri kuri shene ya youtube ya Japhet Ingeri ikaba ari imwe mu ndirimbo ebyiri afite, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu mu minsi ine imaze isohotse.
TANGA IGITECYEREZO