Umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye muri filime nka Nick, yatangiye gushyira ahagaragara filime y’uruhererekane ye bwite yise “Kigali Drama” igaruka ku ngingo zitandukanye z’ubuzima, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yavomye muri sinema.
Uyu mugabo arazwi cyane kuva mu myaka 12 ishize
yeguriye ubuzima bwe gukina filime. Yagize izina rikomeye abikesha filime
zirimo ‘City Maid’ yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda (RTV), aho yari umwe mu
bakinnyi b’imena.
Muri iki gihe yatangiye urugendo rwo kwitunganyiriza
filime ze. Ni nyuma y’uko agaragaye muri filime nyinshi, kandi
bikamusigira ubumenyi n’agatubutse.
Yabwiye InyaRwanda ko filime ari ubuzima bwe bwa buri
munsi cyo kimwe n’abandi, kuko kenshi iba ishingiye ku nkuru z’ubuzima abantu
banyuramo, ibyabanje, ahazaza, ibyo kwitega n’ibindi bitandukanye byubakira ku
nkuru zisiga amasomo.
Filime ye yise ‘Kigali Drama’ amaze iminsi ayitambutsa
kuri shene ya Youtube yitwa ‘Net 250’. Ati “Urebye neza uko agace gatangira n’uko
karangira, ubutumwa cyangwa inyigisho dutanga ihita igaragara. Rero ni
ukwibutsa abantu ko bahinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n’ubutumwa
tuba twatanze.”
Yunganirwa na Cobby utunganya amashusho y’iyi fiilime
uvuga ko “Dukina ubuzima bw'abanyafurika bwa buri munsi butandukanye ariko mu
rwego rwo kwigisha, kugira ngo abantu babone inyigisho kandi ziciye mu mashusho,
niyo mpamvu tubikora gutya."
Avuga ko yibanda ku bibera mu ngo, ubucuruzi n'ibindi
bituma buri wese yibona muri filime. Kuri we, avuga ko buri gace k'iyi filime
kaba gafite inyigisho yihariye.
‘Nick’ yakomeje avuga ko yahisemo abakinnyi bakina muri iyi filime ashingiye ku rukundo bagaragariza sinema.
Ati “Uko turimo twese
dukunda umwuga wa sinema. Nkanjye by’umwihariko nyimazemo igihe kinini, guhera
mu mwaka wa 2010.”
Iyi myaka 12 ishize ari muri sinema ayisobanura nk’idasanzwe
ku rugendo rwe rwa sinema, kuko yagaragaye muri filime nyinshi zamwaguriye
izina anegukana ibihembo.
Mu 2016 yegukanye igikombe cya ‘Best People Choice’, naho mu 2019 atwara igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ‘Best Actor of the year’.
Ndayizeye cyangwa se Nick avuga ko kimwe mu bintu
bimushimisha ari uguhura n’umuntu ‘ntazi akaba arambwiye ngo narakoze gukina ku
buzima bwe kandi byatumye ahinduka’.
Ati “Rero nta mugisha uruta uwo. Ndabikunda kubi, rero
nyuma y’ibyo nkaba n’intore kuva cyera. Nkaba umuhanzi n’ibindi nishimira ko
hari abakunda ibyo dukora.”
Kugeza ubu, amaze gushyira hanze uduce (Episode) 18.
Harimo utwigisha urubyiruko kwitwararika muri byinshi banyuramo, n’utundi dukomoza
kubibaho muri sosiyete.
‘Nick’ asanzwe ari umuhanzi ukoresha izina rya Nick Dimpoz. Azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ngera', 'Ngwino Mana', 'Maria’, 'Bwiza bwirabura', 'Vitamin', 'Uzaba umbwira', ‘Urwakera' n'izindi.
Ndayizeye Emmanuel ‘Nick’ yatangaje ko yatangiye
gukora kuri filime ze bwite, ahereye kuri ‘Kigali Drama’
Lucas, asanzwe ari umukinnyi wa cinema nyarwanda uri
mu batanga icyizere
Ganza ugaragara muri filime ‘Kigali Drama’ ya Nick Dimpoz
Nelly, umukinnyi wa filime unagaragara mu ndirimbo z’abahanzi
bakomeye
Tonny, umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Kigali
Drama’
Ricky Ozil, umukinnyi wa filime ubimazemo igihe kinini
Swalla, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi uzwi
mu ndirimbo nka ‘Bikuvunira iki’
Yvette, umukinnyi wa filime wagiye uhurira na Nick muri filime zirimo nka ‘Igikomere’, ‘City Maid’ n’izindi
Elisha The Gift, umuhanzi wahatanye muri East Africa’s Got Talent, muri iki gihe yinjiye mu gukina filime
Cobby ufata amashusho akanayatunganya. Yakoze kuri filime zitandukanye zo mu Rwanda
KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME ‘KIGALI DRAMA’ YA NICK
TANGA IGITECYEREZO