RFL
Kigali

Nzakomeza kugutegereza kandi nshikamye! Miss Pamella yasazwe n’urukumbuzi atera imitoma myinshi The Ben

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/11/2022 11:53
0


‘’Nzakomeza kugunda, nzakama amarira yanjye ndinde inzozi zanjye kuko nziko tuzahoberana duseke turi kumwe’’ aya ni amwe mu magambo Miss Pamella yateye The Ben baherukana ubwo bahanaga isezerano.



Miss Pamella yifashishije indirimbo ‘Per favore’ ya Nyv iri mu rurimi rw’igitariyani, ashaka kwerekana urwo akunda umugabo we mu mategeko The Ben. Ni indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu mukobwa iyi ndirimbo yayifashishije mu ifoto aba bombi baherutse gufotorwa bavuye mu murenge gusezerana, aho basezeranye mu mategeko kubana ubuziraherezo nk’umugore n’umugabo.

Iyi ndirimbo ikunda gufasha abakundana, Miss Pamella aba abwira The Ben ko azahora yibwira ko bari kumwe ndetse ko azaturisha amarira ye kugeza igihe azagarukira bahoberane, baseka bafite ibyishimo.

The Ben na Pamella mu bihe bya mbere

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, ni bwo The Ben yambitse Pamella impeta y’abakundana (fiançaille), bivuze ko bombi bari bemeranyijwe ko babana. Bahamije kubana kuwa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, basezerana mu mategeko.

The Ben na Pamella batangiye gukundana mu 2019 ariko ntibakunze kubisakaza, gusa bacishagamo bagasohokana, bakohererezanya ubutumwa burimo amagambo y’urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo urukundo rwabo rwacaga amarenga ko ruzakomera.


Amarangamutima yakundaga kubatamaza mu bihe bya mbere by'urukundo rwabo


Miss Pamella ni umugore wa The Ben mu mategeko

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YIFASHISHIJWE NA MISS PAMELLA ATERA IMITOMA THE BEN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND