Kuva ku wa 26 Ugushyingo 2022, iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival (MAAF) riri kubera mu Rwanda ryizihiza ku nshuro ya munani, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka yubakiye kuri “Afrofuturism.”
Ryafunguwe ku mugaragaro n’umugoroba wabereye kuri
Century Cinema, witabiriwe n’abarimo Ambasaderi wa Israel mu
Rwanda, Dr. Ron Adam ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo,
Ingabire Paula ari nawe watangije ku mugaragaro iri Serukiramuco.
Amb. Ron Adam ari kumwe na Minisitiri Ingabire Paula
bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Nsenga.
Mu bandi bitabiriye iri serukiramuco ku munsi wa mbere
harimo kandi n’abakora bakanategura filime bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga, hamwe n’abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bose
bakaba bari baje kwizihiza sinema ifatwa ‘nk’ururimi n’umuco’.
Nyuma yo guha ikaze abashyitsi, Trésor Nsenga yatangarije
abari bitabiriye iri serukiramuco ibintu by’ingenzi bizakorwa muri iki gihe cy’icyumweru
iri serukiramuco rigiye kumara riba.
Tresor yavuze ko hazerekanwa filime zirenga 75 ziri
mu irushanwa. Ni mu gihe ubundi bakiriye filime 778. Ati “Twashoboye guhitamo
filime 75 gusa, nazo zikaba ziri mu byiciro bitandukanye.”
Hari icyiciro cya filime ndende (Long Feature), filime
ngufi (Short Feature) na filime mbarankuru (Documentary filime).
Muri izi filime zizerekanwa, harimo filime zo mu
Rwanda. Inyinshi muri zo zikaba ari izakozwe n’abanyeshuri bari mu mushinga
wiswe ‘Tumenye Sinema Project’.
Uyu ni umushinga wa Mashariki African Film Festival (MAAF) uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).
Kugeza ubu Mashariki African Film Festival ikaba ifite
abanyeshuri mu turere tune (4); Rubavu ho mu Ntara y'Iburengerazuba, Akarere ka Muhanga
ho mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo, n’akarere ka Musanze
ho mu Ntara y’amajyaruguru.
Nsenga Tresor ashima abafatanyabikorwa b’iri
serukiramuco, komite y’abagize Akanama Nkemurampaka karimo abanyaburayi,
abanyamerika, abo mu Bubiligi, abanya-Canada, abo muri Asia n’abanyarwanda bazahuza
imbaraga mu kugaragaza filime zahize izindi.
Firime z’aba banyeshuri nazo zizajya mu marushanwa, ndetse
mu isozwa ry’iri serukiramuco ku wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022 nibwo izizaba
zatsinze zizahabwa ibihembo.
Muri rusange Filime izaba iya mbere izahembwa amayero
igihumbi 1.000 €, ni ukuvuga arenga miliyoni 1 Frw. Filime ‘La Gravite’ yakozwe n’umunyafurika
Cedrick Ido, niyo yerekanywe mu rwego rwo gutangiza iri serukiramuco.
Yabaye filime Nyafurika ya mbere ndetse ikaba ari iya
kabiri Cedrick Ido akoze, nyuma y’indi yitwa ‘La Vie’.
Ifite icyo yigisha abanyafurika muri rusange n’abanyarwanda
by’umwihariko bakora sinema kuko ivuga uko Afurika izaba imeze mu minsi iri imbere,
hagamijwe cyane kuva ‘ku rwego rumwe tujya ku rundi rwego’.
Iyi filime kandi ivuga ku bintu bibiri by’ingenzi: Ivuga ku buzima bwo mu mujyi aho usanga buri umwe wese aba afite amakenga
no guca ibico.
Inavuga kandi ku buzima bubi abantu babayeho ku buryo batanafite uko bakwigobotora ngo bave mu gace batuyemo, kabaswe n’ubugambanyi n’urugomo rukabije (imirwano ya kinyamaswa).
Icya kabiri iyi filime ikaba yarakomatanyije ibintu
by’ukuri, bishingiye ku biriho n’ibintu bigaragara nk’ibidasanzwe.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na inovasiyo, Ingabire Paula mu muhango wo gutangiza iri serukiramuco ku mugaragaro
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam ni umwe mu bitabiriye itangizwa ry’iri serukiramuco
Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Nsenga avuga ko hari byinshi byagendeweho mu guhitamo filime zizerekanwa
Amb. Ron Adam ari kumwe na Minisitiri Paula Ingabire
Minisitiri Paula ari kumwe na Trésor Nsenga
Amb. Ron Adam ari kumwe na Trésor Nsenga
Malik Shaffy Rizinde washinze Umuryango Kina Rwanda ari kumwe na Amb. Ron Adam
Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco basuye Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kwiga amateka
TANGA IGITECYEREZO