RFL
Kigali

Swaggy Juice wo muri USA yavuze imvano yo gukorana indirimbo na Kenny Sol-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2022 10:20
0


Swaggy Juice yatangaje ko yakoranye indirimbo "Feel It" na Kenny Sol kubera ibihangano bye yakunze, no kuba umubano wabo waragutse kuva mu myaka ibiri ishize bamenyanye. Ni nyuma y’uko amwandikiye ku rubuga rwa Instagram.



Uyu musore avuga ko imyaka ine ishize ari mu muziki. Ubu atuye muri Leta ya Kentucky mu Mujyi wa Bowliing Green muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavukiye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yavuye afite imyaka itanu (5) y’amavuko.

Mu ndirimbo ye yise “Don’t Cry” iri mu zo yahereyeho yinjira mu muziki, avuga ko ari umwana w’i Goma. Akimara kuva i Goma, yagiye kuba muri Tanzania aho yamaze imyaka irindwi (7).

Yabwiye InyaRwanda ko ashaka gukora umuziki ukamubyarira inyungu ‘nkabasha kuzita ku muryango wanjye’. Ati “Mfite benshi bamfasha.”

Swaggy Juice avuga ko yahuye na Kenny Sol mbere y’uko abantu bamumenya. Yavuze ko kuva mu myaka ibiri ishize, yisunze urubuga rwa Instagram rwa Kenny yakomeje kuryoherwa n’indirimbo ze, bituma atangira gushakisha cyane ibikorwa bye n’uko bakorana.

Yavuze ko igihe cyageze aramwandikira batangira kuvugana, aza no kumubwira ko yakunze indirimbo ze. Yahise arasa ku ntego amubwira ko ashaka ko bakorana indirimbo.

Yakomeje avuga ko Kenny Sol yahise amuha nimero akoresha ku rubuga rwa WhatsApp maze uyu musore nawe amwoherereza zimwe mu ndirimbo ze yari amaze gukora, kugira ngo Kenny Sol abanze yumve ibihangano bye mbere y’uko bemeranya gukorana indirimbo.

Swaggy avuga ko Kenny Sol amaze kumva indirimbo ze yaramwandikiye, amubwira ko ‘nakunze uburyo uririmba mu cyongereza’.

Avuga ko bakomeje kuvugana hashize umwaka umwe yifata amajwi y’indirimbo yashakaga ko bakorana, ayoherereza Evaritse [Papa Sapere] waririmbye inyikirizo hanyuma ayoherereza Kenny Sol aririmba igitero cye, ubundi banzura kuyishyira hanze.

Uyu musore avuga ko avuka kuri Nyina w’Umunyarwandakazi na Se w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi ndirimbo ‘Feel It’ yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Iyzo Pro [Niko Yee] inononsorwa na Bob Pro.

Kenny wakoranye indirimbo na Swaggy Juice aherutse gusohora indirimbo ‘Quality’ yakoranye na Double Jay, ‘Joli’ na Perruzi, ‘Forget’ n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyatumiwemo umunya-Nigeria, Joeboy kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022 muri BK Arena.


Swaggy Juice yashyize ahagaragara indirimbo ‘Feel It’ yakoranye na Kenny Sol 

Kenny Sol yabanje kumva ibihangano bya mugenzi we mbere y’uko bakorana iyi ndirimbo


Swaggy yigeze guhurira na Diamond Platnumz wo muri Tanzania mu gitaramo 

Swaggy avuga ko ashaka gukora umuziki ukamutunga kuko hari benshi afasha mu buzima bwa buri munsi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘FEEL IT’ YA SWAGGY JUICE NA KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND