Swaggy Juice yatangaje ko yakoranye indirimbo "Feel It" na Kenny Sol kubera ibihangano bye yakunze, no kuba umubano wabo waragutse kuva mu myaka ibiri ishize bamenyanye. Ni nyuma y’uko amwandikiye ku rubuga rwa Instagram.
Uyu musore avuga ko imyaka ine ishize ari mu muziki.
Ubu atuye muri Leta ya Kentucky mu Mujyi wa Bowliing Green muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.
Yavukiye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC), aho yavuye afite imyaka itanu (5) y’amavuko.
Mu ndirimbo ye yise “Don’t Cry” iri mu zo yahereyeho
yinjira mu muziki, avuga ko ari umwana w’i Goma. Akimara kuva i Goma, yagiye
kuba muri Tanzania aho yamaze imyaka irindwi (7).
Yabwiye InyaRwanda ko ashaka gukora umuziki
ukamubyarira inyungu ‘nkabasha kuzita ku muryango wanjye’. Ati “Mfite benshi
bamfasha.”
Swaggy Juice avuga ko yahuye na Kenny Sol mbere y’uko abantu
bamumenya. Yavuze ko kuva mu myaka ibiri ishize, yisunze urubuga rwa Instagram rwa Kenny yakomeje kuryoherwa n’indirimbo ze, bituma atangira gushakisha cyane
ibikorwa bye n’uko bakorana.
Yavuze ko igihe cyageze aramwandikira batangira
kuvugana, aza no kumubwira ko yakunze indirimbo ze. Yahise
arasa ku ntego amubwira ko ashaka ko bakorana indirimbo.
Yakomeje avuga ko Kenny Sol yahise amuha nimero akoresha
ku rubuga rwa WhatsApp maze uyu musore nawe amwoherereza zimwe mu ndirimbo ze
yari amaze gukora, kugira ngo Kenny Sol abanze yumve ibihangano bye mbere y’uko
bemeranya gukorana indirimbo.
Swaggy avuga ko Kenny Sol amaze kumva indirimbo ze
yaramwandikiye, amubwira ko ‘nakunze uburyo uririmba mu cyongereza’.
Avuga ko bakomeje kuvugana hashize umwaka umwe yifata
amajwi y’indirimbo yashakaga ko bakorana, ayoherereza Evaritse [Papa Sapere] waririmbye
inyikirizo hanyuma ayoherereza Kenny Sol aririmba igitero cye, ubundi banzura
kuyishyira hanze.
Uyu musore avuga ko avuka kuri Nyina w’Umunyarwandakazi
na Se w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi ndirimbo ‘Feel It’ yakozwe mu buryo bw’amajwi
(Audio) na Producer Iyzo Pro [Niko Yee] inononsorwa na Bob Pro.
Kenny wakoranye indirimbo na Swaggy Juice aherutse
gusohora indirimbo ‘Quality’ yakoranye na Double Jay, ‘Joli’ na Perruzi, ‘Forget’
n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Kigali
Fiesta Live Concert’ cyatumiwemo umunya-Nigeria, Joeboy kizaba ku wa 3 Ukuboza
2022 muri BK Arena.
Swaggy Juice yashyize ahagaragara indirimbo ‘Feel It’ yakoranye na Kenny Sol
Kenny Sol yabanje kumva ibihangano bya mugenzi we
mbere y’uko bakorana iyi ndirimbo
Swaggy yigeze guhurira na Diamond Platnumz wo muri Tanzania mu gitaramo
Swaggy avuga ko ashaka gukora umuziki ukamutunga kuko
hari benshi afasha mu buzima bwa buri munsi
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘FEEL IT’ YA SWAGGY JUICE NA KENNY SOL
TANGA IGITECYEREZO