RFL
Kigali

Juvenal yasabye imbabazi yemeza ko amagambo yavuze ku mutoza we yayatewe n'umujinya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/11/2022 8:42
0


Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yemeje ko amagambo yavuze ku mutoza we Andre yayatewe n'umujinya, ndetse yemeza ko agomba kugaruka mu kazi.



Ku mukino uheruka guhuza Kiyovu Sports na Gasogi United ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga ibitego 3-1, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga yabo adakwiye kuvanga ibintu. 

Ati"Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza ahagarara, ibindi akaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye."

Ibi byaje kuzamura umwuka mubi ndetse byatumye ubuyobizi bwa Kiyovu Sports bukora inama y'igitaraganya, yarimo n'uyu mutoza mukuru Alain-Andre Landeut.

Nyuma y'iyi nama Juvenal yagiranye ikiganiro na televiziyo ya Kiyovu Sports yisegura ku bakunzi bayo, avuga ko ibyabaye byose yabitewe n'umujinya. 

Yagize ati " Kuva ku Cyumweru twatsindwa na Gasogi United habaye ibintu byinshi ndetse harimo n'ibyatewe n'uburakari, ubwo twavugaga ko umutoza agomba kuza ku kazi agahabwa ibaruwa yo kumuhagarika, ariko ibyo byose twabitewe n'umujinya ndetse n'umusaruro twari dukuye mu mukino."

Alain-Andre utoza Kiyovu Sports yari yahagarikiwe ku kibuga nyuma y'umukino yari amaze gutsindwamo na Gasogi United 

Juvenal yakomeje avuga ko habaye inama yihutirwa, yagaragaje ko buri ruhande rurebwa na Kiyovu Sports basanze rufite amakosa.

"Twahuriye hamwe kugira ngo dufate umwanzuro wihuse ku buryo ikipe isubira mu bihe byayo, ariyo mpamvu twasanze buri ruhande rurebwa na Kiyovu Sports rwifitemo ikibazo. Haba ku ruhande rw'abakinnyi twasanze bifitemo amakosa menshi, haba ku ruhande rwa sitafu bifitemo amakosa menshi ndetse no muri Komite ni uko. 

Ibyo rero byatumye twanzura ko nta muntu n'umwe wakabaye agerekwaho amakosa y'abandi bantu, ahubwo twahuriza hamwe buri ruhande rugakosora ibitagenda neza, ariyo mpamvu umutoza nawe agomba kugaruka mu kazi nta kibazo."

Juvenal yatangaje ko umutoza Andre agomba kugaruka mu kazi, kuko atariwe wakikorezwa amakosa yose y'ikipe 

Kuri ubu shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 11, Kiyovu Sports ikaba iri ku mwanya wa 2 n'amanota 21; irushwa na Rayon Sports inota rimwe ariko ikaba ifite ikirarane. Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga tariki 12 Ukuboza isura As Kigali mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND