RFL
Kigali

Zambia: Umusore yishe umugabo n'umugore abaziza gutinda kumwishyura umushahara we

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/11/2022 16:08
0


Polisi ya Zambia yataye muri yombi umusore wemera ko yishe umugabo n'umugore abaziza umushahara we.



Uyu musore wakoraga akazi ko gutunganya ubusitani yemera ko yishe umugabo n'umugore abiciye mu rugo rwabo ruherereye i Rusaka gihugu cya Zambia tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Godfrey Phiri, ufite imyaka 23, yatawe muri yombi azira kwica Bernard Chomba n'umugore we Bwalya Chileshe bari batuye mu gace ka Kasupe. Imirambo yabo yabonetse muri metero 30 uvuye aho bari batuye nyuma y'uko bari baburiwe irengero.

Polisi ya Zambia ivuga ko Phiri mu iperereza yemeye ko yishe Chombas n'umugore we kubera ko bamaze amezi 3 bataramuhemba amafaranga yakoreye akora mu busitani bwabo.

Danny Mwale, Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, yatangaje ko abapolisi bagaruye imodoka ya Toyota Spacio, Televiziyo, firigo, mudasobwa ebyiri ndetse na telefone zigendanwa eshatu byose byari byibwe n'uwo musore ndetse umushoferi wabitwaje uwo musore nawe yatawe muri yombi.


Inkomoko: Zambia today







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND