RFL
Kigali

#Nzamamaza: Esther w’imyaka 13 yakebuye ababyeyi agira inama abana bafite impano-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/11/2022 15:44
0


Umuhanzikazi w’imyaka 13, Esther Uwase, yasohoye indirimbo yise ‘Nzamamaza’ asaba ababyeyi kudaca intege abana babo kuko bafite impano bashoboye, anaboneraho guhanura abana bagenzi be bifuza kugera kure mu buhanzi bwabo.



Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Esther uri mu bahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakiri bato kandi batanga icyizere kubera ubuhanga afite mu myandikire, imiririmbire n’icyizere cyumvika mu mivugire ye, yatangaje byinshi.

Atangira asobanura ikintu yumva yirata mu buzima bwe bwa buri munsi, agira ati: ”Ikintu numva kinteye ishema ni ukumva ko ndi umuhanzi kandi ndiririmbira Imana.”

Kuva akiri muto yumvaga ashaka kuvamo umuhanzi, ati: ”Nakuze nshaka kuvamo umuhanzi kandi nsanga ari ibintu byanjye kuko inzozi zatangiye kuba impamo.”

Yavuze ku kurotora inzozi ze, ashimira abitabira n’abategura amarushanwa yo kuzamura abahanzi bakiri bato azwi nka Star For Jesus yanegukanye bigatuma abasha gukora indirimbo ye ya mbere.

Yabivuze agira ati: ”Imana yampaye umugisha ingirira icyizere iravuga iti 'wowe Esther nguhaye impano yo kuririmba izafashe abantu'. Bityo icyo nshishikariza abantu ni ukubaha Imana kuko idahari ntacyo twabasha kwishoboza.”

Akomoza ku marushanwa ya Star For Jesus ategurwa na Rev. Alain Numa ari na we wagize iyerekwa ryatumye atangira kubaho, ati:”Amarushanwa ya Star For Jesus ni ay’agaciro kuri njye kuko ni ho Imana yashyize ku mugaragaro impano indimo.”

Esther kuva mu buto bwe ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza dore ko ubu ageze mu wa 2 w’amashuri yisumbuye, yandikaga indirimbo n’ubu ni we wiyandikira. Ati: ”Indirimbo ni njyewe uziyandikira mbifashijwemo na Papa na pianist wanjye [Appolinaire].”

Ashimira ababyeyi be by’umwihariko nyina wamusezeranije kuzamushyigikira iteka mu byo akora, ati: ”Mama ni Super Manager ndamushimira cyane kuko ni byinshi Mama ankorera kandi nshimira ababyeyi banjye bose kunshyigikira no kuba baremeye ko njya mu marushanwa.”

Indirimbo nshya Esther yakurikije iyo yaherukaga yise ‘Warakoze’, ni iyitwa ‘Nzamamaza’ yanditse mu bihe bigoye bya COVID-19, gusa ubutumwa burimo bukaba bugaruka ku buzima bugoye abantu banyuramo ariko ko muri byose igisubizo ari Imana, ari Yesu Kristo.

Uyu muhanzikazi ufatira urugero kuri Aline Gahongayire akanakunda gukurikirana umuziki wa Israel Mbonyi, yaboneyeho kugira inama ababyeyi kandi burya ngo abana ni abahanuzi.

Ati:”Ababyeyi bagomba kumva ko abana babo bashoboye kuko umubyeyi atagushyigikiye ngo akubwire ko hari icyo uzi, ukomeza wumva ntacyo uzi nyine.”

Abana nabo ntiyabibagiwe by’umwihariko abafite impano. Aragira ati: ”Abana bafite impano bazereke ababyeyi babo kandi bakore ibintu byiza ni byo bizatuma ababyeyi babashyigikira.”

Esther Uwase kugeza ubu afite umuvandimwe we umwe w’umuhungu.

KANDA HANO WUMVE NZAMAMAZA INDIRIMBO NSHYA YA ESTHER UWASE

Esther uri mu bahanzikazi bakiri bato batanga icyizere afite indirimbo nshya yise 'Nzamamaza'Esther hamwe na Se umufasha mu bikorwa by'umuziki we

Esther na Appolinaire umufasha mu bikorwa by'umuziki we aho amucurangira no mu kwandika

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE INYARWANDA TV YAGIRANYE NA ESTHER UWASE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND