Umuhanzikazi w’imyaka 13, Esther Uwase, yasohoye indirimbo yise ‘Nzamamaza’ asaba ababyeyi kudaca intege abana babo kuko bafite impano bashoboye, anaboneraho guhanura abana bagenzi be bifuza kugera kure mu buhanzi bwabo.
Mu
kiganiro na inyaRwanda.com, Esther uri mu bahanzikazi b’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana bakiri bato kandi batanga icyizere kubera ubuhanga afite
mu myandikire, imiririmbire n’icyizere cyumvika mu mivugire ye, yatangaje
byinshi.
Atangira
asobanura ikintu yumva yirata mu buzima bwe bwa buri munsi, agira ati: ”Ikintu numva
kinteye ishema ni ukumva ko ndi umuhanzi kandi ndiririmbira Imana.”
Kuva
akiri muto yumvaga ashaka kuvamo umuhanzi, ati: ”Nakuze nshaka kuvamo umuhanzi kandi nsanga
ari ibintu byanjye kuko inzozi zatangiye kuba impamo.”
Yavuze ku kurotora inzozi ze, ashimira abitabira n’abategura amarushanwa yo kuzamura
abahanzi bakiri bato azwi nka Star For Jesus yanegukanye bigatuma abasha gukora
indirimbo ye ya mbere.
Yabivuze
agira ati: ”Imana yampaye umugisha ingirira icyizere iravuga iti 'wowe Esther
nguhaye impano yo kuririmba izafashe abantu'. Bityo icyo nshishikariza abantu ni
ukubaha Imana kuko idahari ntacyo twabasha kwishoboza.”
Akomoza
ku marushanwa ya Star For Jesus ategurwa na Rev. Alain Numa ari na we
wagize iyerekwa ryatumye atangira kubaho, ati:”Amarushanwa ya Star For Jesus ni ay’agaciro
kuri njye kuko ni ho Imana yashyize ku mugaragaro impano indimo.”
Esther
kuva mu buto bwe ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza dore ko ubu ageze
mu wa 2 w’amashuri yisumbuye, yandikaga indirimbo n’ubu ni we wiyandikira. Ati: ”Indirimbo
ni njyewe uziyandikira mbifashijwemo na Papa na pianist wanjye [Appolinaire].”
Ashimira
ababyeyi be by’umwihariko nyina wamusezeranije kuzamushyigikira iteka mu byo akora, ati: ”Mama ni Super Manager ndamushimira cyane kuko ni byinshi
Mama ankorera kandi nshimira ababyeyi banjye bose kunshyigikira no kuba
baremeye ko njya mu marushanwa.”
Indirimbo
nshya Esther yakurikije iyo yaherukaga yise ‘Warakoze’, ni iyitwa ‘Nzamamaza’ yanditse
mu bihe bigoye bya COVID-19, gusa ubutumwa burimo bukaba bugaruka ku buzima
bugoye abantu banyuramo ariko ko muri byose igisubizo ari Imana, ari Yesu
Kristo.
Uyu muhanzikazi ufatira urugero kuri Aline Gahongayire akanakunda gukurikirana umuziki wa Israel Mbonyi, yaboneyeho kugira inama ababyeyi kandi burya ngo abana ni abahanuzi.
Ati:”Ababyeyi
bagomba kumva ko abana babo bashoboye kuko umubyeyi atagushyigikiye ngo akubwire
ko hari icyo uzi, ukomeza wumva ntacyo uzi nyine.”
Abana nabo
ntiyabibagiwe by’umwihariko abafite impano. Aragira ati: ”Abana bafite impano bazereke
ababyeyi babo kandi bakore ibintu byiza ni byo bizatuma ababyeyi babashyigikira.”
Esther Uwase kugeza ubu afite umuvandimwe we umwe w’umuhungu.
KANDA HANO WUMVE NZAMAMAZA INDIRIMBO NSHYA YA ESTHER UWASE
Esther uri mu bahanzikazi bakiri bato batanga icyizere afite indirimbo nshya yise 'Nzamamaza'Esther hamwe na Se umufasha mu bikorwa by'umuziki we
Esther na Appolinaire umufasha mu bikorwa by'umuziki we aho amucurangira no mu kwandika
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE INYARWANDA TV YAGIRANYE NA ESTHER UWASE
TANGA IGITECYEREZO