RFL
Kigali

Ibintu bibi ukwiye kwirinda gukora igihe ugiye gusura ababyeyi b'umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/11/2022 13:44
0


Igihe uri kumwe n'ababyeyi b'umukunzi wawe, hari ukuntu ugomba kwitwara ndetse hari n’ibyo ugomba kwirinda gukora kugira ngo batakubona nabi ndetse bakakugaya. Ibi byatuma n'umukunzi wawe akwanga.



Gusura umuryango w’umukunzi wawe ni intambwe ikomeye mu rukundo ndetse inagira byinshi isobanuye ku hazaza h’uwo mubano wanyu, ari nayo mpamvu mu gihe wabasuye ukwiriye kwitwararika ngo ntugaragare nk’aho nta burere wahawe.

Dore ibintu bibi ukwiye kwirinda gukora igihe wasuye cyangwa wahuye n'ababyeyi b'umukunzi wawe:

1. Guhugira kuri telefone

Guhugira kuri telefone yawe woherereza abantu ubutumwa ndetse usoma n’ubwo bakoherereje kandi wagiye gusura abantu, ni ikosa rikomeye. Kubikora rero mu gihe wagiye gusura ababyeyi b’umukunzi wawe, bizakugaragaza nk’utararezwe cyangwa se bagire ngo wasuzuguye umuryango wabo ku buryo udashishikajwe no kuganira nabo.

2. Kubeshya kugira ngo ugaragare neza

Kwigaragaza uko utari ngo ukunde ugaragare neza imbere y’ababyeyi b’umukunzi wawe, bishobora ahubwo kukuviramo igisebo. Bishobora kuzagaragara ko ibyo wavugaga byari ibinyoma, bikagutesha agaciro cyangwa se bikaba byanamenyekana ukiri muri urwo rugo.

Ni byiza ko ureka ababyeyi be bakakwemera uko uri, atari uko washatse ko bakubona. Niba umukunzi wawe yaraguhisemo uko uri, reka n’ababyeyi be ariko babigenza utiriwe ugombye kwirarira.

3. Kuganira ku biganiro bikurura impaka

Si byiza ko mu gihe wasuye bwa mbere ababyeyi b’umukunzi wawe uzana ibiganiro bikurura impaka cyangwa ngo uzijyemo, mu gihe hari umwe muribo uteruye icyo kiganiro. Mwene ibyo biganiro ni ibivuga ku madini, politiki n’ibindi bikunze guteza impaka hagati y’abantu.

4. Kwivuga gusa

N’ubwo ababyeyi b’umukunzi wawe bakeneye kukumenya no kumenya byinshi bikwerekeye, ntibakeneye kumara umwanya wose bumva inkuru zawe n’ibikwerekeye, ahubwo ni byiza ko ukwiriye kwitsa nawe ukagira ibyo ubabaza biberekeye ni nabwo bazabona ko nawe ufite amatsiko yo kugira ngo mumenyane.

5. Kutemera icyo baguhaye

Igihe wasuye ababyeyi b'umukunzi wawe bakakuzimanira yaba icyo kunywa cyangwa kurya, ni ikosa ko wakwanga ibyo baguhaye. Ni byiza ko wakira kandi ugashimira ibyo baguhaye, kuko baba babikoranye umutima mwiza n'urukundo. Igihe ubyanze bakubona nk'utagira ikinyabupfura.

6. Irinde kubavugiramo

Ni byiza ko mu gihe ababyeyi b'umukunzi wawe barimo kukuganiriza wirinda kubavugiramo. Icare ubatege amatwi maze nawe uze kuvuga nyuma, cyangwa utegereze uvuge igihe cyawe kigeze.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND