Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwerura bashyira ku mugaragaro iby’urukundo rwabo, ibintu byongeye kugarura ibihe bitoroshye abagore babyariye Diamond banyuzemo kubera nyina wa Diamond.
Iminsi yari ibaye myinshi havugwa urukundo rwa Zuchu na Diamond, hashingiwe ku myitwarire y’aba bombi, n’amakuru yagiye ashyirwa hanze n’abantu ba hafi babo.
Gusa, mu minsi itandukanye bo bagiye babitera utwatsi, bavuga ko bahuzwa n’akazi dore ko Zuchu ari nk’umukozi kuko abarizwa muri Wasafi, ikompanyi ikomeye mu myidagaduro n’umuziki ya Diamond.
Nyamara iby’urukundo
ni amayobera dore ko uretse ubwiza bwarwo rwagiye runasenya u Bwami butandukanye
mu myaka inyuranye, byanatumye Zuchu ananirwa kwihangana ahishura ko ari mu
rukundo.
Mu nyunganizi
[Comment] kuri Tiktok abajijwe uwo Diamond ari we kuri we mu minsi micye ishize, yasubije agira ati: “Ni umukunzi wanjye ndi mu rukundo.”
Diamond
na we ku munsi w’amavuko wa Zuchu yamutatse ubwiza, avuga ko ntawe umumurutira kandi
ko iteka azahora amukunda, amagambo yaherekeresheje amafoto menshi y’uyu
muhanzikazi yongeraho n’amashusho amwicayeho banasomana byimbitse.
Muri icyo
gihe kandi cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 y’uyu muhanzikazi Zuchu, iby’urukundo
rwabo byahawe umugisha na Sanura Kasim uzwi nka Mama Dangote, nyina wa Diamond.
Ati: “Nkwifurije
kurambana imigisha myinshi mukazana wanjye Zuchu.” Bigaragara ko uyu mukecuru
ubundi uri ku mwanya wa mbere mu bafatira ibyemezo mu rukundo umuhungu we, yamaze kwemeza ibyabo.
Uku
kwivanga mu buzima bw’urukundo kwa Mama Dangote bikaba byaragiye kenshi
bibangamira abakazana be cyangwa abari bagiye kumubera abakazana.
Uhereye
kuri Wema Sepetu yatangaje ko Mama Dangote yari amugeze habi, n’abandi barimo Zari Hassan,
Official Lynn, Hamisa Mobeto na Tanasha Donna.
Nyamara
muri bose Tanasha Donna n’ubwo yakunzweho n’ubu kuko ari we mu bagore ba Diamond
wabyaye umwana usa buri buri na se, arakunzwe ariko ntibyabujije kuba impano
yari yahawe yarazambuwe ubwo batandukanaga.
Bamwe
bavuga ko byakozwe ku itegeko rya Mama Dangote, nk’imodoka ya Prado Tanasha yagenderagamo
ikegukanwa n’uyu ‘nyirabukwe’, gusa muri abo bagore bose uwababaye cyane akaba ari
Hamisa Mobeto.
Uyu mugore
unaheruka mu Rwanda wirinze no kugira icyo avuga ku gufatanya kurera na Diamond
umuhungu wabo Dylan Simba, ntiyahiriwe habe namba ndetse umwana we Mama Dangote
ntamwemera, avuga ko Hamisa yamwegetse ku muhungu we.
Iri rikaba
ryaranabaye ni isubyo ryashegeshe yaba Hamisa n’umuhungu we, ku buryo Diamond bigoye
kuba wamubona agirana ibihe byiza nabo nk’uko abigirana na Zari Hassan na
Tanasha n’abana babyaranye.
Ibi
bikaba bituma bamwe basanga Diamond ari umuhungu wa nyina bivuze ko amwubaha
cyane cyangwa amuha uburenganzira burenze mubyo akora, yewe no kuba yaramaze
igihe nta mukunzi uzwi afite bikaba ngo ari uko abo uyu muhanzi yifuje nyina
atagiye abemera.
Ku rundi ruhande ariko imibanire ya Diamond na nyina ikaba yumvikana, kuko banyuranye muri byinshi cyane se amaze kubata.
Diamond Platnumz na nyina Mama Dangote ushinjwa kwivanga cyane mu buzima bw'urukundo rw'umuhungu we
Hamisa Mobeto n'umwana we ntibigeze bishimirwa na Mama Dangote binatuma badakunze kugaragara bari kumwe na Diamond
Ubwo Diamond yatandukanaga na Tanasha imodoka uyu mugore yagenderagamo yahise yegukanwa na Mama Dangote
Bisa nk'amahirwe kuri Zuchu kuko urukundo rwe na Diamond rwahawe umugisha na ‘nyirabukwe’ amahirwe yagize bacye mu bamubanjirije
TANGA IGITECYEREZO